IGIHE

Rusizi: Bwa mbere hibutswe abazize Jenoside bishwe bakajugunywa mu Mugezi wa Rubyiro

0 18-04-2022 - saa 22:32, Akimana Erneste

Ku nshuro ya mbere, imiryango yaburiye ababo biciwe mu Ruganda Nyarwanda rukora Sima, CIMERWA, ruherereye mu Bugarama mu Karere ka Rusizi, muri Jenoside yakorewe Abatutsi bakajya kujugunywa mu Mugezi wa Rubyiro bibutswe.

Umugezi wa Rubyiro uherereye mu Bugarama, wisuka mu wa Rusizi uhuza u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo uri mu yakoreshejwe n’abicanyi mu gihe cya Jenoside kuko warohwagamo abo bamaze kwica mu bice bitandukanye.

Ku nshuro ya mbere abishwe bakajugunywa muri Rubyiro bibutswe nyuma y’imyaka 28 Jenoside imaze ihagaritswe.

Bamwe mu barokokeye muri CIMERWA mu Karere ka Rusizi kimwe n’abafite ababo baruguyemo bavuze ko bishimira ko habayeho igikorwa cyo kubibukira ku Mugezi wa Rubyiro wajugunywemo benshi mu bishwe.

Abarokokeye mu Bugarama bavuga iyo bajyaga kwibuka mu myaka 28 ishize bajyaga ku migezi y’ahantu hatandukanye kuko batari bazi aho abiciwe muri CIMERWA byajyanwaga kuko nta makuru bari bafite.

Umwe yasobanuye ko amakuru yamenyekanye nyuma y’uko umwe mu bireze akemera icyaha yerekanye aho Abatutsi bishwe muri Jenoside babajugunyaga muri Rubyiro.

Bapfakurera Jean yavuze ko aribwo bwa mbere ku Mugezi wa Rubyiro bahibukiye kuko abakoze Jenoside bari barahagize ubwiru, batavuga ko hari imibiri yajugunywemo.

Yagize ati “Ubu ni bwo bwa mbere bikozwe kuko kuva Jenoside yahagarikwa bahoraga basaba abagororwa kubereka aho bashyize abo bantu ariko ntibahavuge. Cyakora aho umwe mu bafunguwe yaje kubohoka amwereka aho bajugunye abo bamaze kwica muri uyu mugezi mu gihe cya Jenoside.”

“Kuva twaramenye aho bababajugunye ubu turabohotse ku mutima kuko buri gihe twahoraga twibaza aho babashyize.”

Kayitare Clement na we avuga ko kutamenya aho bajugunye ababo muri iyi myaka 28 ishize, bibukiraga kuri buri mugezi bigatuma bigira uruhare mu ihungana ku babuze ababo.

Yagize ati “Imyaka 28 yari ishize tutazi aho abacu bajugunwe kubera ko ababishe bari baranze gutanga amakuru. Byagize ingaruka mu ihungabana ku babuze ababo. Iyo twajyaga kwibuka, twibukiraga ku migezi yose mu gihugu. Uyu munsi rero kuri twebwe kuba tumenye aho bajugunywe hari icyo bitugaragarije mu komora imitima yacu nubwo tutabashyinguye ariko tuzajya tumenya aho tubibukira.’’

Abarokotse basabye ko ku Mugezi wa Rubyiro hashyirwa urwibutso cyangwa ikimenyetso kiranga amateka ku buryo ababuze ababo bazajya bahibukira.

Kayitare yakomeje ati “Turasaba ko kuri uriya Mugezi wa Rubyiro hakubakwa urwibutso cyangwa hagashyirwa ikimenyetso ndangamateka kiriho n’amazina y’abishwe ndetse bakahashyira n’umuhanda ku buryo umuntu atazajya ajyayo asesera.”

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Dr Kibiriga Anicet, yavuze ko kuri Rubyiro hakwiye gushyirwa ikimenyetso ariko hakwiye kubanza kubaho ibiganiro n’inzego zibishinzwe.

Yagize ati “Ibyo bavuze koko ubona hari ibintu bimwe byo gukosorwa kandi twanatangiye ariko hariya kuri Rubyiro hakwiye kujya ikimenyetso. Birasaba ko twavugana na Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu kugira ngo babe baduha uburenganzira cyangwa ikimenyetso tugomba kuhashyira.”

Tariki ya 16 Mata 1994, hari ku wa Gatandatu, ni bwo Abatutsi bakoraga muri CIMERWA bishwe, maze bucyeye bwaho babajyana kubaroha muri Rubyiro icyakora ababaroshye babigize ubwiru kuva mu myaka 28 ishize.

Mu ruganda rwa CIMERWA haguyemo abantu 57 bazize Jenoside yakorewe Abatutsi 1994. Bo kimwe n’abandi barenga 100 bari batuye muri aka gace uru ruganda ruherereyemo bajugunywe mu Mugezi wa Rubyiro nyuma yo kwicwa.

Imiryango yabuze ababo muri CIMERWA ishyira indabo zo kwibuka mu Mugezi wa Rubyiro
Ahajugunywe Abatutsi muri Jenoside hibukiwe mu muhango witabiriwe n'abarimo abashinzwe umutekano
Uyu muhango witabiriwe n'abantu batandukanye barimo n'ababuriye ababo muri CIMERWA no mu duce tuyikikije
Umuryango wa Nsabiyeze Alphonse wazize Jenoside na wo waremewe inka
Imiryango ibiri yarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi yaremewe inka n'Uruganda rwa CIMERWA
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza