Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Phanuel Sindayiheba, yavuze ko isuzuma ryakozwe ku bakozi b’akarere ryagaragaje ko 60% muri bo batatangaga umusoro ku mutungo utimukanwa, avuga ko akarere kahereye kuri bo mu bukangurambaga bwo kwibutsa abaturage inshingano zo gutanga imisoro.
Sindayiheba yabivugiye mu nama nyunguranabitekerezo ku iterambere ry’Akarere ka Rusizi yabaye ku wa 26 Kanama 2026.
Ati “Twashakaga kumenya impamvu abantu badashishikarira gutanga umusoro ku mutungo utimukanwa, maze turavuga tuti reka twihereho. Twafashe abakozi bose b’akarere dukora isuzuma, dusanga abagera kuri 60% bataratangaga umusoro ku mutungo utimukanwa.”
Yavuze ko abayobozi bakwiye kubanza gutanga urugero mu byo basaba abaturage, avuga ko nyuma yo kwibutswa inshingano zabo, abakozi batangiye gutanga imisoro.
Ati “Ujya gutera uburezi arabwibanza. Tumaze kubahwitura bagatanga urugero rwiza, umusoro wacu watangiye kuzamuka. Noneho nabo bagenda nta pfunwe bafite.”
Ibi bibaye mu gihe ikibazo cyo kumenyekanisha no gutanga umusoro ku mutungo utimukanwa kitagarukira muri Rusizi.
Mu Ukwakira 2025, Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro (RRA) cyatangaje ko abari bamaze kumenyekanisha uyu musoro bari hafi 10% kugeza kuri 11% mu bari bafite inshingano zo kuwumenyekanisha.
RRA isobanura ko umusoro ku mutungo utimukanwa ari umwe mu misoro yeguriwe inzego z’ibanze, kandi ko amafaranga awukomokaho afasha mu gutera inkunga ibikorwa n’iterambere ry’uturere.
Mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2024/25, RRA yakusanyije miliyari 107.6 Frw mu misoro n’amahoro yeguriwe inzego z’ibanze, muri yo miliyari 75.2 Frw akaba yaraturutse ku misoro y’inzego z’ibanze.
Meya Sindayiheba avuga ko gutanga umusoro ari uruhare rw’umuturage mu kubaka igihugu.
Ati “U Rwanda ni urwacu, Rusizi ni iyacu, ruzubakwa n’amaboko y’Abanyarwanda. Kudatanga umusoro rero ni ukutagira uruhare mu kuba igihugu.”
Yavuze ko ubukangurambaga buzakomeza no ku bacuruzi, aho asaba abaturage gusaba inyemezabuguzi igihe bakoze ubucuruzi.
Ati “Tuzakomeza kuganira n’abaturage n’abacuruzi, ku buryo n’uguze ikibiriti kugeza ku modoka asaba inyemezabuguzi.”
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!