IGIHE

Rulindo: Inkongi y’umuriro yangije hegitari 41 z’ibisheke

0 14-09-2026 - saa 21:01, IGIHE

Polisi y’u Rwanda mu ntara y’Amajyaruguru yatangaje ko inkongi y’umuriro yibasiye igishanga cya Rwahi gihinzemo ibisheke yangije ibiri kuri hegitari 41, ariko iza kuzimywa.

Iyi nkongi yatangiye mu masaha ya saa Tanu za mugitondo, yafashe ibisheke byo mu Mudugudu wa Ngona n’uwa Rwahi, Akagari ka Rwahi mu Murenge Shyorongi.

Polisi ikoresheje imodoka zizimya umuriro ku bufatanye n’abaturage ishobora kuyizimya.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, CIP Ignace Ngirabakunzi, yabwiye IGIHE ko inkongi yazimijwe ku bufatanye n’abaturage.

Ati “Inkongi yazimijwe ku bufatanye bwa Polisi n’izindi nzego n’abaturage.”

CIP Ngirabakunzi yahamije ko icyateye iyi nkongi kitaramenyekana kuko “ haracyakorwa iperereza.”

Ati “Abantu birinde ibintu bishobora guteza inkongi cyane cyane uburangare by’umwihariko muri iki gihe ibintu byinshyi byumye bikomotse ku mpenshyi. Kenshi iyo bihuye n’umuriro, kuwuzimya biragorana bigatuma hangirika byinshi bityo abantu bitwararike ibirebana n’umuriro bizafasha mu gukumira icyateza inkongi.”

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza