IGIHE

Rulindo: Abaturage barashinja umushinga ukora amaterasi kubatera inzara

0 31-03-2015 - saa 12:17, Mathias Hitimana

Abaturage bo mu Kagari ka Taba mu Murenge wa Burega, Akarere ka Rulindo, bavuga ko bugarijwe n’inzara batewe n’ abayobozi babategetse kwangiza imyaka yabo bari bateye ngo babanze bakore amaterasi y’indinganire.

Abaturage bavuga ko bemera gahunda yo guca amaterasi ariko bakavuga ko ubwo umushinga wa LWH wabategekaga gukora amaterasi wabangirije imyaka yari mu mirima yabo none byabateye inzara.

Abaturage bo Mudugudu wa Ngangi na Ryinzovu, babwiye IGIHE ko kuva bakwiyangiriza imyaka bashyira amaterasi mu masambu yabo mu myaka itatu uyu mushinga umaze nta musaruro bari babona.

Munyaneza Olivier yagize ati“Kuba tuvuga ko yaduteye inzara ntabwo bivuga ko ari ukuyanenga, ahubwo ntitwemera uburyo ubuyobozi n’abakozi ba LWH babikozemo kuko bakoresheje ingufu basaba kuyakora, kuko twiyangirije imyaka yacu twongera guhinga bundi bushya, ibi bikaba byaraduteye inzara ikomeye.”

Abaturage bari gukora amatarasi

Mutuyimana Patrick utuye mu Mudugudu wa Ryinzovu, we avuga ko nubwo uyu mushinga wa LWH ubaha amafaranga iyo bari gukora amaterasi, ngo mu myaka itatu amaze akoze amaterasi y’indinganire ntaragaruza ibyo yahombye.

Ati“Natwe tuzi ko materasi ari meza bitewe n’agace dutuyemo k’imisozi ihanamye ariko rwose sinabura kuvuga ko LWH yaduteje inzara ubwo yadutegekaga gukuramo imyaka yacu, iyo babanza bakareka ikabanza ikera byari kuba byiza.”

Umukozi ushinzwe imiyoborere myiza na gahunda zihariye mu Murenge wa Burega, Kubwamungu Elie, yavuze ko atemeranya n’ibyo abaturage bavuga, kuko uyu mushinga wo gukora amaterasi wa LWH ari bo ugirira akamaro.

Yagize ati“Ibi sinemeranya nabo kuko udufasha mu gutunganya amaterasi mu mirima yabo kandi murabizi ko turi mu gace k’imisozi ihanamye, rero ibisubizo n’ukugira ngo bayitunganye kandi koko bwa butaka bwagendaga ntibukigenda kuko amazi abugumamo ndetse naya myunyungugu ntipfe kugenda ku buryo ubutaka busigaye bumeze neza.”

Yakomeje avuga ko iki gikorwa cyo gukora amaterasi kitari gupfa gukorwa gusa kuko abaturage batajya bapfa kumva ibintu vuba vuba, kandi n’umuturage ukora mu matarasi buri wese ahembwa amafaranga ibihumbi bibiri, ubutaka ari gukoramo ari ubwe.

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!  

Kwamamaza