IGIHE

Ruhango:Rurageretse hagati y’abaturage n’abacukura umucanga mu mirima yabo

0 21-08-2026 - saa 14:30, Nshimiyimana Théogène

Abaturage barenga 50 bo mu Kagari ka Gako mu Murenge wa Ntongwe mu Karere ka Ruhango basaba kurenganurwa ku masambu yabo bavuga ko yigabijwe n’abacukuramo umucanga.

Abagaragaza iki kibazo ni abo mu midugudu ya Cyimana na Kantwari mu Kagari ka Gako mu Murenge wa Ntongwe mu Karere ka Ruhango.

Bavuga ko bagiye kubona, babona abagize sosiyete icukura umucanga, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Gako, DASSO w’Umurenge wa Ntongwe n’ushinzwe ubuhinzi mu murenge batera imbago mu masambu yabo ndetse bucyeye batangira gukuramo umucanga.

Nyirabarera Josiane yagize ati "Bashyize imbago mu murima wanjye nta nama ngishijwe gusa nakuyemo izo mbago bateye, bambwira ko bamfunga yewe navuga bakambwira ko bamfunga.”

Bimenyimana Apollinaire na we yavuze ko ubwo yakuraga mu murima we imbago zashyizwemo n’aba bayobozi, bamukangishije ko bamufunga, agira ubwoba, bongera kuziteramo.

Ati "Nari kumwe n’umugore wanjye tuvomera mbona abacukura umucanga, Gitifu w’Akagari ka Gako, DASSO w’umurenge na agronome w’umurenge mbona batera borne mu murima yanjye ngo baje gushaka umucanga mu butaka bwanjye. Gusa izo borne baraziteye ndazirandura, bambwira ko bamfunga ndagenda bongera gutera izo mbago.”

Mukaramba Cansilde yashimangiye ko abayobozi bajya gushinga imbago mu mirima yabo, bakanacukuzamo umucanga, batabisabiwe uburenganzira.

Tariki ya 8 Kanama 2026, abaturage 11 bandikiye ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango, babumenyesheje ko barenganyijwe n’abayobozi bose bagaragaye mu gushinga imbago mu mirima yabo, banacukuzamo umucanga.

Iyi baruwa ivuga ko batangajwe no kubona ubuyobozi bushyira mu mirima yabo umushoramari witwa Nshimiyimana Timothée ufite sosiyete Zamuka Travel and Supply Company Ltd, babaza n’impamvu bakangishijwe gufungwa.

Ibaruwa igira iti "Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akagari, aho kumva ikibazo cyacu akaba ari we uturenganya, afatanyije n’umushoramari mu butaka bwacu.”

Aba baturage basabye ubuyobozi bw’akarere guhagarika ibikorwa byo gucukura umucanga mu mirima yabo.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Gako nk’umwe mu bavugwa muri iki kibazo, yasubije ko ibyo byabazwa Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, akabisubiza.

Nyiri Zamuka Travel and Supply Company Ltd, Nshimiyimana Timothée, yavuze ko abaturage bahawe ingurane y’amafaranga ahubwo bafite ikibazo cy’imyumvire.

Nshimiyimana yavuze kuko abaturage bari basanzwe bacukura umucanga mu buryo budakurikije amategeko, bityo ko sosiyete Zamuka yaje gukemura icyo kibazo.

Yagize ati "Hariya hacukurwaga bidakurukije amategeko. Abavuga ko bitabanyuze ni abantu babiri gusa, ni bo banafite amagambo atari meza. Twe aho dukura umucanga tubanza guha ingurane umuturage.”

Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, Habarurema Valens, yabwiye IGIHE ko iki kibazo bisaba kubanza kugishakira amakuru kugira ngo hamenyekane ukuri.

Yagize ati "Birasaba gushaka amakuru tukabanza tukamenya ukuri kwabyo.”

Ubusanzwe, abaturage bakuraga umucanga mu masambu yabo, bakawukoresha ibyo bashaka. Abaturage bifuza ko Zamuka Travel and Supply Company Ltd yahava, bakawukoresha mu nyungu zabo.

Aho uyu mucanga ucukurwa hashinzwe imbago
Umucanga ucukurwa ushyirwa ku muhanda hafi y'aya masambu, ugatwarwa n'amakamyo
Abaturage basaba gusubizwa amasambu yabo, bakajya bicukuriramo umucanga uko babishaka
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza