IGIHE

Ruhango: Umugabo waherukaga mu rugo mu myaka icyenda, yarugezemo yiyahuza ikinini cy’imbeba

0 25-08-2026 - saa 23:37, Nshimiyimana Théogène

Umugabo wo mu karere ka Ruhango waherukaga mu rugo mu myaka icyenda ishize arakekwaho kwiyahuza ikinini cy’imbeba agisubira iwe.

Mu gicuku cyo ku wa 24 Kamana 2026 mu murenge wa Kinazi mu kagari ka
Gisali mu mudugudu wa Kaduha, umugabo w’imyaka 60 yiyahuye akoresheje ikinini cy’imbeba na super glue.

Amakuru yatanzwe n’umugore wa nyakwigendera yavuze ko yari amaze imyaka icyenda batazi aho yagiye. Umugore yavuze ko umugabo yatashye mu rugo rwe ku wa 24 Kanama 2026. Bamuherukaga mu mwaka wa 2017.

Abo mu rugo bavuga ko nyakwigendera yabajijwe aho yari yaragiye abasubiza ko yanze gupfira ku gasozi azapfira mu rugo rwe.

Ubwo bari baryamye nyakwigendera yabyutse mu ijoro ajya hanze, agarutse umugore yumva umugabo arimo kunuka umuti w’imbeba basohotse hanze babona super glue n’umuti w’imbeba wari mu gashashi hamwe n’agacupa yanywereyemo,
bahamagara moto ngo imujyane kwa muganga bagiye kumushyira kuri moto ahita apfa.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Amajyepfo CIP Kamanzi Hassan yabwiye IGIHE ko amakuru Polisi yayamenye ku bufatanye na RIB bihutiye kujyayo hafatwa ibimenyetso, ndetse hatangira iperereza kugira ngo hamenyekane intandaro y’urupfu rwa nyakwigendera.

Umurambo wa nyakwigendera wajyanwe Ku bitaro bya Ruhango kugirango ukorerwe isuzuma.

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza