Abaturage bo mu Mudugudu wa Ryakabunga wo mu Kagari ka Nyabigugu mu murenge wa Mwendo, Akarere ka Ruhango bashyizeho uburyo bwo kwihanira abajura aho kubashyikiriza inzego zibishinzwe.
Aba baturage babwiye TV1 ko muri uyu mudugudu ufashwe yibye cyangwa yaguze amategura n’imyaka byibwe, azajya ahanishwa gutanga amafaranga ibihumbi 70 harimo bihumbi 50 azajya ahabwa uwibwe andi ibihumbi 20 akazajya ashyirwa kuri konti y’uyu mudugudu.
Umwanditsi w’uyu mudugudu wa Ryakabunga yagize ati “Umujura w’urukwavu tuzamuhanisha amafaranga ibihumbi 50 Frw tukuremo ibihumbi 20Frw ajya kuri konti y’umudugudu andi asigaye akishyurwa uwibwe.”
Muri uyu mudugudu, uzafatwa yatoboye inzu cyangwa yibye ihene n’intama cyangwa ingurube, azajya yishyura amafaranga ibihumbi 100 Frw.
Aya mabwiriza yo guhana abajura yatowe na komite nyobozi y’uyu mudugudu n’abandi baturage 32 basinya bemeza ko bayatoye.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Aka kagari, Nyabigugu Alex Urerimana, yavuze ko aka kagari kadashyigikiye aya mabwiriza.
Ati “Bigeze kuduhamagara batubwira ko hari amategeko bashobora kuba baritoreye ahana abajura ko bari bafite ikibazo bavuga ko bafata umuntu akagaruka ariko ubwo twagiraga inama y’umutekano, batanze icyo kibazo baduha umurongo w’uko abo bantu tugomba kubafatamo.”
Uyu muyobozi yavuze ko abaturage atari bo bemerewe kwishyiriraho amategeko cyangwa amabwiriza kuko hari inzego zibishinzwe.
Ngo si ubwa mbere uyu mudugudu utoye amabwiriza yo guhana abajura kubera ko no mu 2017 hari ayo abaturage bari baratoye ariko aza gukurwaho nyuma y’imyaka itatu n’ubuyobozi bw’akagari uherereyemo.
Ibyaha bijyanye no gukubita no gukomeretsa, kwica itungo ry’umuturanyi, kwangiza no gusenya inyubako y’abandi, iterabwoba, ubujura, kwangiza umutungo wa mugenzi wawe; byose byahabwaga abunzi ngo babikemure mu gihe cyose ibyangijwe bifite agaciro katarengeje miliyoni 3 Frw.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!