Ubuyobozi bw’Umurenge wa Ruhango mu Karere ka Ruhango bwatangaje ko ahacukurwa ibumba ko habonetse grenade.
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 22 Kanama 2026 ni bwo abantu bacukuraga ibumba rikoreshwa amatafari mu gishanga kiri mu Mudugudu wa Karehe, Akagari ka Bunyogombe.
Aba baturage bakibona iki gisasu bahise babimenyesha abayobozi mu nzego z’ibanze, na bo bihutira kubimenyesha igisirikare kugira ngo zigikureho.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ruhango, Kayitare Wellars, yabwiye IGIHE ko abasirikare bahise bahagera maze bagikuraho.
Yagize ati "Nta we cyakomerekeje ndetse ntacyo cyangije cyane ko inzego zibishinzwe za gisirikare zahise zihagera maze zigikuraho.”
Ubuyobozi bw’umurenge wa Ruhango busaba abaturage ko mu gihe babonye ikintu kidasanzwe bajya bihutira gutanga amakuru vuba kugira ngo inzego zibishinzwe zibikurikirane.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!