IGIHE

Rubavu: Yagiye kwiba insinga z’amashanyarazi umuriro uramufata arapfa

0 9-09-2026 - saa 13:49, Nshimiyimana Eric

Umusore uri mu kigero cy’imyaka 25 wo mu Karere ka Rubavu yafashwe n’umuriro w’amashanyarazi ubwo yageragezaga kwiba insinga zayo arapfa.

Ibi byabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu, tariki 9 Nzeri 2026, mu Murenge wa Gisenyi, Akagari ka Kivumu, Umudugudu w’Itangazamakuru, mu masaha ya saa 7h00.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburengerazuba, SP Sylvestre Twajamahoro yabwiye IGIHE ko amakuru bayamenye ubwo bari bahawe amakuru ko hari intsinga z’amashanyarazi zafashwe n’inkongi y’umuriro.

Ati “Amakuru twayamenye nyuma y’uko umuturage ahamagaye avuga ko insinga z’amashanyarazi zirimo kwaka, tuhageze dusanga n’umuntu wibaga insinga z’amashanyarazi, aho yari amaze gushishura insinga zingana na metero 25, dusaba REG kuba ivanyeho amashanyarazi, birababaje kandi bigaragara ko atakoraga ubu bujura wenyine.”

SP Twajamahoro akomeza agaragaza ko bibabaje kuba umuntu umwe ashobora kwishora mu bujura bw’insinga z’amashanyarazi agatuma umujyi wa Gisenyi wose ubura umuriro w’amashanyarazi, ndetse batazihanganira uwo ari we wese wishora mu bujura bw’insinga z’amashanyarazi.

SP Twajamahoro yahishuye ko abaguzi b’izi nsinga biganje mu gihugu cy’abaturanyi cya Repubulika iharanira Demukarasi ya Congo, na bake b’imbere mu gihugu bacyishora muri ubu bucuruzi.

Yanaboneyeho kwibutsa abaturage ko bibujijwe kugura ibikoresho byibwe ku bikorwaremezo ko ubifatiwemo abihanirwa n’amategeko, ababigura ko bagomba kumenya inkomoko zabyo ndetse no kugira ibitabo bandikamo.

Umurambo wa nyakwigendera utaramenyekana imyirondoro wajyanwe mu bitaro bya Gisenyi gukorerwa isuzumwa mbere y’uko ushyingurwa.

Abaturage bari benshi bashungereye ruhurura uyu nyakwigendera yafatiwemo ni amashanyarazi
Umuriro w'amashanyarazi wamufashe amaze gushishura insinga zireshya na metero 25
Imodoka ya RIB ikusanya ibimenyetso bya Gihanga nayo yahageze
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza