IGIHE

Rubavu: Huzuye ubwanikiro bufite ubushobozi bwo kubika toni 100 z’ibitunguru

0 23-08-2026 - saa 19:33, Nshimiyimana Eric

Abahinzi b’ibitunguru na tungurusumu bo mu Karere ka Rubavu biyujurije ubwanikiro buzafasha kugabanya umusaruro wangirikaga igihe wabuze isoko, bufite imashini z’ikoranabuhanga zumisha ibitunguru bwuzuye butwaye miliyari 2 Frw.

Ubu bwanikiro bufite ubushobozi bwo kwakira toni enye ku munsi, bukagira ububiko bufite ubushobozi bwo kubika toni 100 z’ibitunguru.

Bufite kandi ubushobozi bwo kumisha ibitunguru bikamara amezi atandatu bibitswe bitarangirika.

Ni ubwanikiro bwubatswe ku buso bwa metero kare 3.331, bwuzuye mu Murenge wa Kanzenze, Akagari ka Nyamirango.

Nubwo ari ubw’abahinzi bo muri Koperative KOBATU buzafasha abahinzi bo mu mirenge ya Mudende, Cyanzarwe, Kanzenze, Busasamana, Bugeshi na Nyakiliba.

Eng. Rutaremara Tito wayoboye imirimo yo kubaka ubu b mu kiganiro na IGIHE yavuze ko imirimo yose y’ubwubatsi yarangiye ndetse bamaze kwandika basaba ko ubwanikiro bwakwakirwa.

Ati “Twe imirimo yo kubaka twarayisoje kuko tugeze kuri 97%, twatangiye gusaba ihererekanya bubasha ry’ibanze, isaha n’isaba buzatangira gukoreshwa.”

Imirimo yo kubaka ubu bwanikiro yatangiye muri Werurwe 2025, aho byari biteganyijwe ko bwuzura muri Nyakanga 2025, icyakora abubatsi bavuze ko bagowe n’imiterere y’ubutaka, basaba kongererwa igihe.

Umushinga wose uzatwara miliyari 2 Frw. Harimo azagenda ku nyubako, ubwiherero bw’imbere n’ubwo hanze, moteri yunganira amashanyarazi, ibiro by’abayobozi, parking, imashini zitwara umusaruro mu bwanikiro imbere n’inzu ibungabunga ubushyuhe bw’ibyumishijwe.

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Mulindwa Prosper, yavuze ko ubu bwanikiro buzafasha kubika neza umusaruro wangirikaga mu gihe ibiciro byamanutse, ukazagurishwa byongeye kuzamuka.

Ati "Tumaze imyaka dufite ikibazo cy’ibitunguru byera ari byinshi mu bihe bimwe na bimwe, ku isoko ibiciro hakaba ubwo bigabanyuka, ubuhinzi ukaba wasaga n’umwuga wugarijwe n’uruhuri rw’ibibazo. Ubu bwanikiro buri kubakwa, bugiye kuba igisubizo ku musaruro wangirikaga."

Akomeza avuga ko muri aka karere habarurwa abahinzi b’ibitunguru barenga 2000 ku buryo igihe umusaruro uzajya uba mwinshi isoko ritameze neza bazajya bawubikirwa ku buryo ni amezi atandatu yashira harindiwe ko isoko rimera neza, kuko buje muri gahunda yo kumishwa no kongererwa agaciro.

I Rubavu hera ibitunguru byinshi bigapfa ubusa
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza