Rt Lt Gen Roméo Dallaire wari uyoboye Ingabo za Loni zari zishinzwe kubungabunga amahoro mu Rwanda (MINUAR) mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yatangiye uruzinduko mu Rwanda.
Uyu mugabo ukomoka muri Canada yageze mu Rwanda ari kumwe n’umugore we, Marie-Claude Michaud.
Ku ikubitiro, Rt Lt Gen Roméo Dallaire aherekejwe n’umugore we basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali bunamira inzirakarengane zihashyinguye.
Rt Lt Gen Dallaire ni umwe mu bashyitsi u Rwanda rwakiriye bitabiriye iserukiramuco rya "Giants of Africa" ndetse biteganyijwe ko azatanga ikiganiro ku rubyiruko rusaga 2000 rwo hirya no hino mu gihugu ruzitabira igikorwa cyo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Urubyiruko ku wa Gatandatu tariki 12 Kanama mu 2023.
Dallaire ni umwe mu bantu batahwemye kugaragaza ukuri kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, cyane ko ari mu bamenye uyu mugambi mbere ndetse agerageza kuwumenyesha abamukuriye.
Uyu mugabo kandi akorana bya hafi n’Ingabo z’u Rwanda binyuze mu kigo ‘Romeo Dallaire Child Soldiers Initiative’ yashinze mu 2007’.
Iki kigo cyashinzwe kugira ngo kibe icyerekezo cya Afurika cyo kurengera abana no gukumira ikoreshwa ry’abana mu ntambara.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!