Rotary Club Kigali Seniors imwe mu zimaze igihe gito muri Rotary y’u Rwanda yabonye umuyobozi mushya, Andrew Rugege, wiyemeje gukomeza gukora ibikorwa bigamije guhindura imibereho y’abaturage binyuze mu kubaherekeza mu mishinga y’iterambere.
Umuhango wo kumuha ubuyobozi yari asimbuyeho Gerald Mpyisi wabaye umuyobozi wa mbere wa Rotary Club Kigali Seniors wabaye ku mugoroba wo ku wa 18 Kanama 2023.
Mpyisi wasimbuwe ku buyobozi yagaragaje ko yayoboye mu bihe bitari byoroshye kuko ari bwo Club yari igishingwa ariko babashije kugera kuri byinshi birimo guhindurira abaturage b’amikoro make ubuzima, kwishyura ubwisungane mu kwivuza n’ibindi bikorwa bitandukanye.
Yagaragarije ugiye kumukorera mu ngata ko hari byinshi bimutegereje birimo gukomeza kuzamura umubare w’Abanyamuryango dore ko kuri ubu igizwe n’abanyamuryango 26, guharanira kugira impinduka mu mibereho y’abaturage.
Umuyobozi mushya wa Rotary Club Kigali Seniors, Andrew Rugege, yiyemeje gukomeza kugendera ku ntego za Rotary ariko agaharanira kugira impinduka ku bantu b’amikoro make binyuze mu kubatera ingabo mu bitugu mu mishinga y’iterambere.
Ati “Nkuko bivugwa ngo ntugahe umuntu ifi ahubwo uzamwigishe uko ashobora kuyiroba’, ntabwo bihagije guha imiryango mituweru y’umwaka umwe. Muri uyu mwaka dushaka gukora ku buryo iyo miryango ikeneye ubufasha mu gukora imishinga mito y’iterambere aho ishobora kwiyishyurira mituweri mu buryo buhoraho.”
“Mu kubahereza iyo ntangiriro, ntabwo tuzaba dukemura ikibazo cy’ubuvuzi gusa ahubwo tuzaba tubiba imbuto z’ibyiringiro no kwigira mu miryango yari ibayeho mu buryo bugoye.”
Yagaragaje ko kuri ubu hari imibare iteye inkeke igaragaza ko nibura 72% by’abaturage mu Rwanda bakora ubuhinzi nyamara 33% by’abana bakaba bafite ibibazo by’igwingira.
Yagaragaje ko nka Rotary bakwiriye kugira icyo bakora mu guhangana no guhashya imirire mibi mu bakiri bato, yemeza ko abantu bakwiriye no kurenga kuri gahunda y’igi rimwe cyangwa guhabwa amata ahubwo hakigwa no kugituma buhinzi bukorwa butajyanishwa no guhangana n’ikibazo cy’imirire.
Rugege yagaragarije abanyamuryango ko bagiye kugirana amasezerano y’imikoranire na Rotary Club of Sonoma Valley yo muri Leta ya California muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kandi ko bazakomeza gushaka abafatanyabikorwa muri iyi gahunda yo guharanira impinduka ku baturage.
Yongeye gushimangira ko mu gutanga amahoro arambye hakenewe n’uburezi aho bagiranye imikoranire na Aegis Trust mu guteza imbere uburezi bwimakaza amahoro no kwirinda amakimbirane.
Yasabye bagenzi be gukorana umuhate no kugira uruhare rukomeye mu kongera ubumenyi abanyamuryango ba Rotary bakiri bato cyane ko iyi yiganjemo abafite imyaka iri hejuru ya 50.
Umuyobozi Wungirije Guverineri w’Akarere ka Rotary 9150 mu Rwanda, Suman Alla, yashimye umuhate waranze abayobozi bacyuye igihe, asaba abashya kubakorera mu ngata no kuzuza neza inshingano by’umwihariko izishyira imbere inyungu z’umuturage.
Kugeza ubu Rotary Club mu Rwanda igizwe na clubs zigera ku 10 zirimo Rotary Club Kigali Mont Jali, Musanze-Murera, Rotary Club Kalisimbi, Rotary Club Kigali Virunga, Rotary Club Kigali Doyen, Rotary Club Gasabo , Rotary Club Seniors, Rotary Club Kivu Lake na Rotary Club Butare.
Amafoto: Kasiro Claude
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!