IGIHE

Robert Makuza yatorewe kuyobora Rotary Club Kigali-Doyen

0 5-06-2026 - saa 21:29, Tuyishimire Umutesi Celine

Umuryango Rotary Club Kigali-Doyen watangiye umwaka wo kwizihiza isabukuru y’imyaka 60 umaze ubayeho, utora Robert Makuza nk’umuyobozi mushya ugiye gukomeza kuwuyobora muri manda y’umwaka umwe

Ni igikorwa cyabaye ku wa 4 Kamena 2026, aho Robert Makuza yasimbuye Dr Alexis Muderevu wayoboraga uyu muryango guhera 2025.

Makuza agaragaza ko bimwe mu byo azibandaho ni guteza imbere urubyiruko binyuze mu kurwubakira ubushobozi, kuruhugura no kurushyigikira kugira ngo rubashe kwiteza imbere no guteza imbere igihugu.

Ati “Tuzashyira imbaraga mu guteza imbere ubucuruzi bw’urubyiruko, ubumenyi bw’ikoranabuhanga, kubona akazi, ubwitabire mu bikorwa by’iterambere n’umurimo. Tuzanashyigikira gahunda zifasha urubyiruko kuba abayobozi beza, abanyamurava mu guhanga udushya no kuba impinduka nziza mu miryango yabo no mu gihugu.”

Akomeza agaragaza ko azakomeza no guteza imbere ibikorwa byatangijwe n’ubuyobozi bwabanje bigamije kuzamura imibereho myiza y’abaturage binyuze mu gushyigikira ubukangurambaga ku buzima, gahunda zo gukumira indwara ndetse n’ubufatanye bugamije korohereza abaturage kubona serivisi z’ubuzima.

Muderevu wayoboraga uyu muryango yagaragaje ko yishimiye igihe cye cyo kuyobora kuko byinshi mu byo yifuzaga kugeraho yabigezeho.

Ati “Hari umushinga watangiye mbere yanjye kuko umaze imyaka ibiri njye nagiyeho nkomerezaho ariko ubu tuwugeze ku musozo. Yari umushinga wo gufasha abana baba mu muhanda, baturuka mu miryango irimo amakimbirane, tukabafata tukabasubiza mu mashuri.”

Uyu mushinga watwaye miliyoni zirenga 77,5 Frw (53.000$) wafashije abana mu ngeri zitandukanye aho icyiciro cya nyuma ari abana 55 bari kurihirwa amashuri.

Aba bana kandi bagenda bigishwa imirimo itandukanye yabafasha mu buzima bwabo bwa buri munsi, nko kudoda, kubaka n’ibindi ndetse bakigishwa kwizigama ibyo babyaje umusaruro cyane kuko ubu abenshi muri bo basigaye boroye amatungo magufi.

Muderevu kandi yagaragaje ko yasize atangije umushinga wo kurwanya hepatites B na C. Ni umushinga wo kuzana ibikoresho bipima iyo ndwara n’imiti yayo, uzagirwamo uruhare n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima, RBC, kugira ngo bazenguruke igihugu bapima abantu iyo ndwara abo bisanzwe bayifite bagatangira guhabwa ubuvuzi.

Uyu mushinga uzakomeza gukurikiranwa na Makuza ndetse n’abandi bazamukurikira kuko biteganyijwe ko uzarangira mu 2030.

Rotary Club Kigali-Doyen ni yo ya mbere yashinzwe mu Rwanda mu 1965 muri clubs 12 zihari. Igiye kwizihiza imyaka 60 imaze ikora ibikorwa biteza imbere imibereho myiza y’abaturage.

Dr Alexis Muderevu yagagaje ko yishimiye ibyo yegezeho ubwo yari ayoboye umuryango wa Rotary Club Kigali-Doyen
Robert Makuza yagaragaje ko azakomeza guteza imbere serivisi z'ubuzima
Robert Makuza yahawe komite nshya izakomeza ku mufasha muri manda ye y'umwaka umwe
Robert Makuza yatorewe kuyobora Rotary Club Kigali-Doyen
Robert Makuza yiyemeje kuzakomeza kuzamura Rotary Club Kigali-Doyen
Umuryango wa Rotary Club Kigali-Doyen watangiye umwaka wo kwizihiza isabukuru y'imyaka 60 umaze
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza