IGIHE

RMC yihakanye Cyuma wa Ishema TV

0 14-10-2021 - saa 14:03, IGIHE

Urwego rw’Abanyamakuru rwigenzura, RMC, rwatangaje ko Niyonsenga Dieudonné uzwi nka Cyuma Hassan, atari umunyamakuru w’umwuga nk’uko akunda kubivuga.

Uyu musore afite umuyoboro wa YouTube witwa Ishema TV, ni umwe mu ikunda kuvugwaho ko itambutsa ibiganiro bishobora kubiba amacakubiri mu baturarwanda.

Itangazo RMC yashyize hanze, rivuga ko uyu yiyitirira kuba umunyamakuru, yibutsa n’abandi bafite imiyoboro ya YouTube kwirinda kubigenza batyo.

Iryo tangazo rigira riti “ Umuntu uwo ariwe wese afite uburenganzira bwo gutanga ibitekerezo bye yifashishije murandasi ariko ntibimugira umunyamakuru.”

Mu gihe yiyitiriye umwuga agakora amakosa, RMC ivuga ko akurikiranwa n’inzego zibifitiye ububasha zitari iz’itangazamakuru.

Abaturage basabwe ko umunyamakuru wese uzajya abagana, bajya bibuka kumusaba ikarita imuranga itangwa na RMC.

Muri iki gihe abantu benshi basigaye barashinze imiyoboro ya YouTube bakayifashisha batanga ibiganiro ku ngingo zinyuranye, gusa ubwiyongere bwabo bwabayeho kuko urwo rubuga rusigaye ari inzira yo kubona amafaranga.

Cyuma ni umwe mu bakoreshe YouTube bamaze iminsi bashyirwa mu majwi nk’abakora ibiganiro birimo imvugo zipfobya Jenoside yaorewe Abatutsi mu 1994 ndetse zigahembera inzangano mu Banyarwanda.

Umuyobozi w’Umuryango urwanya Ruswa n’Akarengane, Ishami ry’u Rwanda, Ingabire Marie Immaculée, aherutse kubwira IGIHE ko Cyuma n’abandi bameze nkawe basa n’abagamije guteza amacakubiri mu Banyarwanda.

Ati “Nibo bakomeje gushishikariza abaturage kwigomeka kuri Guverinoma yabo kandi nta cyemezo na kimwe gifatwa kugira ngo bahagarikwe.”

Uyu musore aherutse kurekurwa n’urukiko nyuma y’aho rumugize umwere ku cyaha yo gukora no gukoresha impapuro mpimbano, kwiyitirira umwuga w’itangamakuru no gutambamira ishyirwa mu bikorwa ry’ibyemezo byategetswe.

Yari yatawe muri yombi muri Mata 2020 arekurwa nyuma y’umwaka mu 2021.

Itangazo rya RMC ryamagana Cyuma Hassan
RMC yatangaje ko Cyuma Hassan atari umunyamakuru w'umwuga
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza