Abayobozi b’Impuzamakoperative yo gutwara abantu n’ibintu mu modoka (RFTC) batangaje ko muri uyu mwaka bagabanyije abanyamuryango bayo asaga miliyoni 339 z’amafaranga y’u Rwanda, banahabwa ingoboka ya miliyoni zisaga 12,4 Frw.
RFTC igizwe na koperative 12 zifite abanyamuryango 1312 muri izo koperative harimo eshatu zikorera mu mujyi wa Kigali n’izindi icyenda zikorera mu ntara zitandukanye z’igihugu.
Ubu RFTC ni yo ya mbere ku rwego rw’igihugu, yahembwe kubera imikorere myiza no kugeza ku banyamuryango ibikorwa by’iterambere. Igikombe RFTC yagiherewe mu birori byo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’amakoperative wabaye ku wa 28 Nyakanga 2023.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Agateganyo wa RFTC, Denis Usanase yabwiye IGIHE ko igihembo bahawe kibongerera imbaraga mu mikorere yabo.
Ati “Ni igihembo kivuze byinshi kuri RFTC, ni ishema kandi ni n’imbaraga kuri twe. Imbaraga twakoresheje ni nyinshi mu guhangana n’ibibazo byo gutwara abantu n’ibintu. Dufatanije n’abanyamuryango bacu twongereye imbaraga dushaka izindi modoka ndetse dukoresha neza n’izo twari dufite nubwo bitari byoroshye.”
Amakoperative agize RFTC afite imodoka 180 hamwe n’iz’abanyamuryango bayo zisaga 800.
Abanyamuryango bashinze amakoperative batanze umugabane shingiro ufite agaciro ka k’ibihumbi 100 Frw buri umwe, ariko ubu umugabane shingiro wa buri munyamuryango ugeze kuri miliyoni zisaga ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda.
RFTC yakoze ishoramari mu ngeri nyinshi
Iyi mpuzamakoperative muri 2017 yashoye imari muri sosiyete y’ubucuruzi ya Jali Investment Ltd, ibumbye sosiyete eshatu ziyishamikiyeho arizo Jali Transport Ltd ikora ibikorwa byo gutwara abantu n’ibintu mu mujyi wa Kigali, Jali Real Estate Ltd ikora ubwubatsi no gucunga ibigo abagenzi bategeramo imodoka, hamwe na Jali S.C Plc, ikigo cy’imari cyo kubitsa no kuguriza abanyamuryango n’Abaturarwanda muri rusange.
Usanase yavuze ko abanyamuryango bafite amahirwe yo guhabwa inguzanyo mu buryo bwihuse, ibafasha kwigurira imodoka zituma banoza ibikorwa byabo bakanazamura ishoramari.
Ati “Abanyamuryango bageze kuri byinshi, RFTC imaze gutera imbere yashinze ikigo cy’ubucuruzi cya Jali Investment. Iki kigo gifite sosiyete z’ubucuruzi eshatu zirimo ikigo cy’imari gishobora kubaguriza. Nk’uko dukora umwuga wo gutwara abantu n’ibintu, banki yabo ishobora kubafasha ikabaguriza bakagura imodoka ‘coaster’.”
Inguzanyo aba banyamuryango bahabwa kandi bazishora mu bikorwa bitandukanye nk’ubwubatsi, ubuhinzi n’ubworozi kimwe n’izindi serivisi z’imari bakenera bakazihabwa.
Yakomeje ati “Ikindi ni uko abanyamuryango ubu bageze mu gihe cyo kubona ubwasisi, aho bagabana urwunguko rukomoka ku modoka zabo ndetse n’ibindi bikorwa bya koperative byo kwiteza imbere. Nk’ubu muri uyu mwaka wa 2023 muri Werurwe bagabanye ubwasisi busaga miliyoni 339 Frw ndetse babonye ingoboka zisaga miliyoni 12,4Frw.”
Ubuyobozi bwa RFTC buvuga ko amakoperative ari yo afite imigabane mu bikorwa byose bya Jali Investment Ltd, ubu ifite gare zirenga 13.
Ubuyobozi bwa RFTC buvuga ko iterambere ryose bagezeho ryaturutse ku nama za Nyakubahwa Perezida Paul Kagame yabagiriye zo kureka gukorera mu ishyirahamwe ritabyara inyungu, bakinjira mu makoperative akora ubucuruzi bubyara inyungu.
Biteguye kongera imodoka
Umuyobozi Mukuru wa RFTC, Col. Louis Twahirwa Dodo, yavuze ko amakoperative agize RFTC ari hafi kugura izindi modoka zigera kuri 70 zizaza gufasha gukemura ibibazo by’imodoka nke mu rwego rwo gutwara abantu n’ibintu.
Magingo aya mu Rwanda habarizwa koperative 11.019 ziri mu ngeri zitandukanye zigize ubuzima bw’igihugu, na ho Abanyarwanda bazirimo barenga miliyoni eshanu n’ibihumbi 300, muri bo abagabo ni 51,8% naho abagore ni 48,2%.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!