Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB rwasobanuye ko inyubako ya Kigali Heights igikomeje gukorerwamo nk’uko bisanzwe bitandukanye n’uko hari amakuru yayihuzaga n’igikorwa cyo kugabagabana umutungo wa "Kigali Heights Development Company Ltd".
Itangazo ryashyizwe hanze ku wa 30 Nzeri 2026 n’Umwanditsi Mukuru muri RDB rigaragaza ko inyubako ya Kigali Heights iherereye mu Mujyi wa Kigali ifunguye kandi ikorerwamo nk’uko bisanzwe.
Ni nyuma y’amakuru aherutse gutangazwa avuga ko "Kigali Heights Development Company Ltd" yashyizwe muri gahunda yo kwegeranya umutungo wayo hagamije kuwugabagabanya abanyamigabane bayo (Liquidation)
Iri tangazo rivuga ko ayo makuru “yateje urujijo abayasomye” bityo rigamije “gukuraho urwo rujijo.”
Riti “Inyubako ya Kigali Heights kuri ubu ni umutungo bwite wa sosiyete YYUSSA Company Ltd, kuko mu mwaka wa 2024 yayiguze na Kigali Heights Development Company Ltd. Icyatumye habaho urujijo ni uko na nyuma yaho YYUSSA Company Ltd iyiguriye, iyo nyubako yagumanye izina ryayo rya ‘Kigali Heights’”
RDB yashimangiye ko iyi nyubako ifunguye kandi ikorerwamo ibikorwa binyuranye nk’uko bisanzwe.
Iti “Abayikoreramo ndetse n’abayigana bose bakomeje imirimo yabo nta nkomyi.
Nta gikorwa na kimwe gihari kirebana n’iyo nyubako ubwayo cyangwa na nyirayo kigamije gufunga cyangwa kugurisha iyo nyubako haba mu nzira za cyamunara isanzwe cyangwa mu nzira ya Liquidation.”
Umwanditsi Mukuru muri RDB yasobanuye ko ba nyiri sosiyete "Kigali Heights Development Company Ltd" nyuma yo kugurisha iyi nyubako bahisemo gusesa sosiyete yabo ku bushake.
Ati “Igikorwa cya ‘Liquidation’ kireba gusa sosiyete Kigali Heights Development Company Ltd ntikireba inyubako. Gusa iyi sosiyete iri muri Liquidation ni yo yahoze ari nyir’inyubako.”
Muri Kanama 2026, abanyamigabane bafite imigabane irenga bitatu bya kane by’imigabane ya sosiyete biteganywa n’amategeko, bashingiye ku mpamvu zabo bwite zirebana n’ubucuruzi bwabo, bafashe icyemezo cyo gusesa sosiyete yabo ndetse bashyiraho n’ushinzwe gukusanya imitungo yayo.
RDB yasobanuye ko kuba iyo sosiyete yarashyizwe muri Liquidation ubwabyo, bidasobanuye ko yahombye cyangwa idashobora kwishyura imyenda yayo cyane ko kugeza ubu, nta kibazo kizwi cy’iyi sosiyete cyaba kirebana n’iby’imari, umwenda waba utishyuwe cyangwa ikirego cy’umwenda sosiyete yaba iregwamo.
Itegeko ryerekeye igihombo ryo mu mwaka wa 2021, cyane cyane mu ngingo ya 2 n’iya 103, riteganya ko abanyamigabane ba sosiyete itari mu gihombo, ku bushake bwabo bashobora gufata icyemezo cyo kuyishyira muri Liquidation.
Kigali Heights Development Company Ltd ni sosiyete, aho abanyamigabane bayo bafashe umwanzuro wo kuyisesa biciye mu nzira ya Liquidation; mu gihe
Inyubako ya Kigali Heights ari umutungo wa sosiyete YYUSSA Company Ltd kandi ikaba ikomeje gukorerwamo imirimo yagenewe nk’uko bisanzwe.
PUBLIC NOTICE: The Kigali Heights complex remains open and operating normally
ITANGAZO: Kumenyesha ko inyubako ya Kigali Heights ikora nk’uko bisanzwe pic.twitter.com/AQ4BqEMDZn
— Rwanda Development Board (@RDBrwanda) September 30, 2026
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!