IGIHE

Perezida wa Estonia yasesekaye mu Rwanda mu ruzinduko rw’akazi

0 16-11-2017 - saa 17:05, Bukuru JC

Perezida wa Estonia, Kersti Kaljulaid, yageze mu Rwanda kuri uyu wa 16 Ugushyingo 2017, mu ruzinduko rw’akazi.

Perezida Kersti yageze ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali yakirwa n’ Umuyobozi w’Ikigo cy’igihugu cy’Iterambere, Clare Akamazi ; Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Nyamurinda Pascal; Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Patrick Nyamvumba; Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda, IGP Emmanuel Gasana; n’abandi bayobozi.

Kersti yaje mu Rwanda aturutse muri Ethiopia.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu muri Estonia byatangaje ko Perezida Kersti mu ngendo yakoreye muri Afurika yahuye n’abayobozi batandukanye barimo n’ab’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe.

Perezida Kaljulaid yahuriye muri Ethiopia na Amb. Albert M. Muchanga, usanzwe ari Komiseri w’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe ushinzwe Ubucuruzi n’Inganda.
Bombi baganiriye imikoranire hagati ya Afurika n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi.

Kersti Kaljulaid yatangiye kuyobora Estonia kuwa 10 Ukwakira 2016.

Perezida wa Estonia ageze i Kigali
Umuyobozi w’Ikigo cy’igihugu cy’Iterambere, Clare Akamazi niwe wakiriye Perezida wa Estonia
Umugaba w'Ingabo, Gen Patrick Nyamvumba asuhuza Perezida wa Estonia
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!  

Kwamamaza