Perezida Paul Kagame yashimangiye ko nta muntu n’umwe u Rwanda ruzasaba uruhushya rwo kwirinda ikibi gituruka ku mutwe w’iterabwoba wa FDLR ukorera mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’abafatanyabikorwa bawo.
Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye kuri uyu wa 24 Kanama 2026, Perezida Kagame yavuze ko kuba ikibazo cya FDLR kimaze imyaka irenga 30 ari uko abarebwa no kugikemura barimo Leta ya RDC n’umuryango mpuzamahanga batagihereye mu mizi.
Umukuru w’Igihugu yavuze ko mbere y’amasezerano ya Washington u Rwanda rwagiranye na RDC, habaye gahunda nyinshi n’ibiganiro bibarirwa mu magana ariko ko iki kibazo cyakomeje kubaho, bigera ku rwego rwo kwikoreza u Rwanda umutwaro w’ikibazo cy’umutekano mu karere.
Perezida Kagame yagaragaje ko Leta ya RDC idafite ubushake bwo gukemura ikibazo cya FDLR, kuko rimwe yemera ko uyu mutwe ubaho, ubundi ikisubiraho ikavuga ko utabaho, ku yindi inshuro igatangaza ko ari urwitwazo u Rwanda rwashyizeho kugira ngo rucukure amabuye y’agaciro y’Abanye-Congo.
Ku bihano byafatiwe u Rwanda, Perezida Kagame yavuze ko biteza ibibazo aho kubikemura, bitewe n’uko bifatwa mu buryo bubogamye kandi ntibigushe ku kibazo nyirizina.
Ati “Aho guhana FDLR cyangwa abakorana na bo cyangwa bayitera inkunga, bahana abayirwana. Sinumva ishingiro ryabyo.”
Perezida Kagame yavuze ko Leta ya RDC ikomeje gufasha FDLR kandi ko yinjije abarwanyi b’uyu mutwe mu ngabo zayo, ashimangira ko ibimenyetso by’ubu bufatanye ndetse n’ubuhamya byagiye bitangwa mu bihe bitandukanye.
Umukuru w’Igihugu yagaragaje ko nubwo bimeze bityo, umuryango mpuzamahanga wirengagiza ibimenyetso n’ubuhamya, ugashyigikira abo ushatse, abandi ukabafatira ingamba uko ubishatse.
Yashimangiye ko uko byagenda kose, u Rwanda ruzakomeza kwirindira umutekano ku kiguzi cyose byasaba, haba ku manywa cyangwa nijoro kandi ko ayo ari yo mahitamo rukumbi rufite.
Ati “Icy’ingenzi gikomeza kuba uko twitwara. Icya mbere twitwara mu buryo buturinda ku kiguzi icyo ari cyo cyose. Tuzakora icyo ari cyo cyose cyatuma ubwo burinzi buboneka ku manywa cyangwa ijoro. Nta buryo bubiri buhari, ni ubwo gusa.”
Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda ari igihugu cyanga akavuyo, bityo ko rudashobora kwemerera abanzi barwo kubona amahirwe yo kuruvuyanga, kandi ko ibyo rutazabisabira uruhushya.
Yagize ati "Tuzanagerageza gukora igikwiye. Murabizi ko turi igihugu kitakwemera kuvuyangwa. Duhaye abanzi bacu benshi amahirwe yo kutuzanira akavuyo, ntekereza ko ryaba ari ikosa ryacu. Tugerageza kubyirinda. Dukora igikwiye mu kwirinda, kandi tuzabikora nta bwoba, tutabisabiye uruhushya, amanywa cyangwa ijoro, igihe icyo ari cyose cyose. Birashimishije gukora akazi gakomeye cyane ko kwirinda."
Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda ari igihugu gikunda amahoro, ari na yo mpamvu rukorana n’ibihugu bitandukanye bya Afurika mu guharanira amahoro kandi ko rwiyemeje kuyarwanira.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!