IGIHE

Perezida Kagame yasabye ko Uruganda rwa Kinazi rwongera umusaruro mu bwinshi no mu bwiza

0 25-08-2022 - saa 13:29, Ntabareshya Jean de Dieu

Perezida Paul Kagame yagaragaje ko bitumvikana kuba uruganda rwa Kinazi rutunganya ifu y’imyumbati mu Karere ka Ruhango, rugikora kuri 50% by’ubushobozi bwarwo.

Ibi byagarutsweho mu ruzinduko yagiriye muri aka Karere mu bikorwa byo kwegera abaturage yatangirije mu Ntara y’Amajyepfo nyuma y’igihe kinini byarasubitswe kubera icyorezo cya Covid-19.

Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, Habarurema Valens, agaruka ku ishusho y’Akarere ka Ruhango, yavuze ko mu bijyanye n’ubuhinzi n’ubworozi kuri ubu keza imyumbati nibura toni zisaga ibihumbi 406.

Ati “Tumaze gutera imbere bifatika, ntanze nk’urugero ku myumbati umusaruro wayo wavuye kuri toni ibihumbi 204 ugera ku bihumbi 406 ku mwaka. Ndumva ari ibintu umuturage yakwishimira. Bigendanye n’uwo musaruro mwahise muduha uruganda rutunganya ifu yayo ruri i Kinazi.”

Perezida Kagame yagaragaje ko kuba hari uruganda rutunganya ifu y’imyumbati ari intambwe nziza yatewe ariko yibaza impamvu rukora ku gipimo cya 50% by’ubushobozi bwarwo.

Ati “Kuki atari 60%, 70% cyangwa 80%? Icyo kigomba gushakirwa igisubizo. Hari impande ebyiri. Uruganda ntabwo rwakora rudafite imyumbati ubwo nayo igomba kuboneka ku buryo buhagije, ubwo uruganda rukaba rufite ubushobozi bujyanye no gukora ifu y’imyumbati."

Yavuze ko abahinzi bakwiye guhinga imyumbati myinshi bitegura kwiteza imbere ariko bikajyana n’ubushobozi bw’uruganda bwo gutanga umusaruro wose w’imyumbati yabonetse.

Yavuze ko uru ruganda rwa Kinazi rukwiye gukora ifu nziza kandi igakoreshwa n’abanyarwanda ariko bakibuka n’isoko ryo mu mahanga.

Ati “Ifu ivuyemo ikaba ari nziza, igakoreshwa n’Abanyarwanda ndetse ikajya hanze no mu mahanga. Mu mahanga bambwiye ko ifu bayishimye ahubwo barayibuze. Urumva ko dutakaza byinshi, amafaranga yakabaye abageraho mwebwe muhinga imyumbati, …abo hanze barategereje igihe muzabagezaho ifu ihagije kandi ifu nziza. Icyo mukora cyose ntimuzibagirwe ko kigomba kuba cyiza.”

Umuturage wo mu Karere ka Ruhango, Kanani Vianney, yavuze ko hari ikibazo cy’imyumbati ihingwa ku musozi aho bigera mu mapfa imwe ika yakuma asaba umukuru w’igihugu ubufasha bwo kubona uburyo bajya buhira.

Kuva uruganda rwa Kinazi rwatangizwa mu 2012 rukora ifu mu myumbati ihingwa mu Rwanda, uru ruganda rutanga akazi ku barenga 130.

Uruganda rwa Kinazi Cassava ruracyatanga umusaruro ku gipimo cya 50% by'ubushobozi bwarwo
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza