Perezida Paul Kagame yasabye Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga, n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, CG Felix Namuhoranye, ko Ikinyarwanda kijya cyigishwa mu nzego z’umutekano kugira ngo abazikoreramo bajye bagikoresha mu buryo bunoze.
Umukuru w’Igihugu yatanze uyu mukoro kuri uyu wa 28 Nyakanga 2026, ubwo yaganiraga n’Intore 769 zigize irorero Indangamirwa, icyiciro cya 16, ziri gutorezwa mu kigo cy’imyitozo ya gisirikare cya Gabiro mu Karere ka Gatsibo.
Mu byo Indangamirwa zatojwe harimo kuvuga neza Ikinyarwanda nk’ururimi ruhuza Abanyarwanda. Abinjiye mu itorero batazi amagambo make kuri uru rurimi bagaragaje ko bageze kure barwiga.
Perezida Kagame yagize ati “Ikinyarwanda usibye mwebwe, hari n’abakuru batakizi ariko amahirwe yanyu ni uko muracyari bato, mushatse gufata mufata vuba, ariko abakuru bari hafi kungana nanjye iyo batazi Ikinyarwanda, urahendahenda, ukavuga, ugasubiramo.”
Umukuru w’Igihugu yasabye urubyiruko rwashyirirwaho porogaramu yigisha Ikinyarwanda ku buryo bazajya bacyigira aho bari hose.
Ati “Muzabashyirireho rwose porogaramu yigisha Ikinyarwanda bashobora no gukurikirana aho bari hose.”
Perezida Kagame yasabye Gen Muganga (CDS na CG Namuhoranye (IGP) ko abo mu nzego z’umutekano na bo bajya bigishwa gukoresha neza Ikinyarwanda.
Yagize ati “CDS narabikubwiye, mujye mwigisha Ikinyarwanda no mu ngabo zacu. Na IGP, indimi zivugwa, mushaka kubigoreka kubera ko mushaka kumvikana muri ba bandi, bamwe bakunda ‘vibes’, ubwo icyo ni ikindi kibazo, cyo ntabwo nakijyamo.”
Perezida Kagame yashimye ko Indangamirwa zamenye no gusakuza, ababaza niba bazi kwivuga, barikiriza, ati “Mukomereze aho.”
Amafoto: Pacifique Himbaza
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!