IGIHE

Perezida Kagame yakiriye itsinda ry’abahuza ba AU ku ntambara yo muri RDC

0 7-10-2026 - saa 19:33, IGIHE

Perezida Paul Kagame yakiriye muri Village Urugwiro itsinda ry’abagize Urwego rw’Abahuza rw’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe ku kibazo cy’umutekano muke mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, baganira ku ntambwe zo kugera ku mahoro n’umutekano birambye muri icyo gice.

Abahuza bakiriwe na Perezida Kagame ni Uhuru Kenyatta wabaye Perezida wa Kenya, Mokgweetsi Masisi wabaye Perezida wa Botswana, Sahle-Work Zewde wabaye Perezida wa Ethiopia na Minisitiri Wungirije w’Ububanyi n’Amahanga wa Togo Yackoley Kokou Johnson.

Ubutumwa bwashyizwe kuri konti ya X y’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu bugaragaza ko ibiganiro by’impande zombi byabaye ku wa 7 Ukwakira 2026.

Byibanze ku nzira y’amahoro iyobowe n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe no ku ntambwe zikurikira zigamije kugera ku mahoro n’umutekano birambye mu Burasirazuba bwa RDC.

Byanagarutse ku gukemura impamvu-muzi z’amakimbirane muri icyo gice, mu rwego rwo gushaka umuti urambye wayo.

Ni nyuma y’uko ku wa 5 Ukwakira 2026, Uhuru Kenyatta na Sahle-Work Zewde na Mokgweetsi Masisi bagiye i Goma kuganira n’abayobozi bakuru ba AFC/M23 ku kibazo cy’umutekano mu Burasirazuba bwa RDC n’intambwe zimaze guterwa mu gushakira amahoro akarere.

Uhuru Kenyatta asanzwe asobanukiwe neza ikibazo cy’umutekano mu Burasirazuba bwa RDC, kuko yayoboye ibiganiro bya Nairobi byari bigamije guhuza Leta ya Congo n’imitwe yitwaje intwaro ikorera mu Burasirazuba bw’iki gihugu nubwo byarangiye bidatanze umusaruro kubera amananiza yashyizweho n’ubutegetsi bwa Kinshasa.

Perezida Kagame yaganiriye n'itsinda ry'abahuza ba AU ku ntambara yo mu Burasirazuba bwa RDC
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza