Perezida Kagame yakiriye Perezida wa Wood Foundation,Garreth Wood na David Knoop uyobora uyu muryango w’abagiraneza muri Afurika, baganira ku bufatanye uyu muryango usanzwe ufitanye n’u Rwanda.
Ibiro by’Umukuru w’Igihugu byatangaje Perezida Kagame yakiriye aba bayobozi ku gicamunsi cyo ku wa 24 Kamena 2026.
Ibiganiro byabyo byibanze ku bufatanye bumaze igihe hagati y’u Rwanda na The Wood Foundation, by’umwihariko ishoramari mu buhinzi bw’icyayi no ku bikorwa bya Kids Operating Room, umuryango mpuzamahanga wita ku buzima washinzwe na Garreth Wood na Nicola Wood, ugamije guteza imbere serivisi zo kubagwa zihabwa abana.
Wood Foundation ni umuryango washinzwe mu 2007 n’Umunya-Écosse, Sir Ian Wood , ugamije kugira uruhare mu kugabanya ubusumbane mu mibereho n’ubukungu.
Ugira uruhare mu guteza imbere ubuhinzi, gufasha urubyiruko kubona ubumenyi bukenewe ku isoko ry’umurimo no kubona imirimo, kugabanya ubukene n’ibindi.
Uyu muryango ukora mu buryo busatanga inkunga gusa kuko unshora imari mu mishinga, ugatanga ubumenyi mu guteza imbere imishinga igamije guhindura imibereho y’abaturage mu buryo burambye.
Muri Afurika yo Munsi y’Ubutayu bwa Sahara, Wood Foundation yibanda cyane ku guteza imbere abahinzi bato, cyane cyane abakora ubuhinzi bw’icyayi mu Rwanda na Tanzania, ndetse na vanilla muri Uganda.
Uyu muryango uvuga ko ukorana n’abaturage mu buryo bushingiye ku bucuruzi, ariko bugamije inyungu rusange n’impinduka zirambye.
Mu Rwanda Wood Foundation ifatwa nk’umwe mu bafatanyabikorwa bakomeye mu guteza imbere icyayi.
Uyu muryango ukorana n’abahinzi bato b’icyayi barenga 13.000. Ubafasha kubona amahugurwa, uburyo bw’imicungire y’imari, amasoko n’ubundi bufasha bugamije kongera umusaruro n’inyungu bakura mu buhinzi.
Ibikorwa bya Wood Foundation bivugwa ko byagize uruhare mu gufasha abahinzi bato barenga 100.000, ndetse no gutuma inyungu z’abahinzi ziyongera inshuro zigera kuri enye.
Ibiganiro bya Perezida Kagame n’aba bayobozi bigaragaza ko ubufatanye hagati y’u Rwanda na Wood Foundation butareba ubuhinzi gusa, ahubwo buninjira mu guteza imbere buzima, binyuze muri Kids Operating Room, igamije gufasha abana kubona ubuvuzi bwo kubagwa mu buryo bwizewe.
Uru ruzinduko rushimangira uburyo u Rwanda rukomeje kubaka ubufatanye n’imiryango itandukanye ikora mu buryo burenze gutanga inkunga zisanzwe, ahubwo inashora mu mishinga ifite ubushobozi bwo guhindura imibereho y’abaturage, kongera umusaruro, kubaka ubumenyi no gushyigikira serivisi z’ubuzima.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!