Perezida Paul Kagame yanenze imyitwarire ya bamwe mu Banyafurika biyemeje gushimagiza abantu bo hanze y’uyu mugabane, ashimangira ko biri mu bituma Afurika ihabwa amabwiriza n’abandi, abaturage bayo bakabaho mu buzima bwo kwijujuta.
Iyi ngingo Perezida Kagame yayigarutseho ubwo yagaragaza imwe mu myitwarire n’imikorere Abanyafurika bakwiriye gusiga inyuma kugira ngo bagere ku iterambere, ubwo yari yitabiriye inama yiswe ‘The Africa Mindset Reset Forum’.
Iyi nama y’iminsi ibiri yatangiye kuri uyu wa Kabiri muri Kigali Convention Centre.
Perezida Kagame, Visi Perezida wa Ghana, Jane Naana Opoku-Agyemang, Thabo Mbeki wabaye Perezida wa Afurika y’Epfo na Hailemariam Desalegn wabaye Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, batanze ikiganiro ku myitwarire Abanyafurika bakwiriye guhindura.
Kimwe mu bibazo Perezida Kagame yagaragaje Afurika ifite ni ukudashyira mu bikorwa ingamba ziba zaganiriweho zigamije kuyigeza ku iterambere.
Yashimangiye guhindura Afurika bidashoboka mu gihe Abanyafurika badahinduye imyitwarire n’imikorere.
Ati “Tugomba guhindura umugabane wacu, ariko ntabwo twahindura umugabane wacu tudahinduye imyitwarire yacu, uburyo dukora ibintu, uburyo twitwara, tugomba kubikora kandi ntidukwiriye gukomeza kuvuga ibyo tugomba gukora ariko ngo birangire dukora ibindi, tugomba guhuza ibyo tuvuga, ibyo dushaka n’ibyo dukora kugira ngo tubone umusaruro.”
Ikindi Perezida Kagame yagaragaje nk’ikibazo ni imyitwarire bamwe mu Banyafurika bafite yo gushimagiza abantu bo hanze y’uyu mugabane.
Ati “Abanyafurika nk’ibiremwamuntu, dukwiye kwiha umukoro tukibaza tuti kubera iki? Twageze n’aho dusigara dushimagiza gusa abandi, abandi ntabwo mvuga bamwe muri twe, oya, abandi bari hanze y’umugabane. Kubera iki tudakora ibintu bituma dushimana hagati yacu? Muri twe hari abantu bafite ubushobozi bwo gukora ibintu byiza, kubera iki tutabiyungaho ngo dukomeze muri uwo murongo.”
Umukuru w’Igihugu yagaragaje ko iyi myitwarire igira ingaruka zitandukanye kuko hari n’abayiheraho bakumva ko batanga amabwiriza ku byo Abanyafurika bagomba gukora.
Ati “Iyo myitwarire yo gushimagiza abandi no kubafata idutesha agaciro tugahinduka abantu bahabwa amabwiriza atandukanye, kuri twe tugahinduka abantu basigara bitotomba banijujuta.”
Iyi nama yateguwe n’Ishuri Nyafurika ry’Imiyoborere (African School of Governance) ryashinzwe n’abarimo Perezida Kagame.
Intego y’iyi nama y’iminsi ibiri ni ukurebera hamwe imwe mu myumvire n’imikorere Afurika ikwiriye guhindura kugira ngo igere ku iterambere rirambye.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!