Perezida Kagame yagaragaje ko ku Mugabane wa Afurika hari ikibazo cy’uburyo abantu babasha kugera ku mafaranga abafasha gutangira imishinga itandukanye, kuko usanga abafite amafaranga ari bo bahabwa inguzanyo, aho kuzigenera abakeneye igishoro.
Yabigarutseho ku wa 3 Nzeri 2026, mu kiganiro yahuriyemo n’urubyiruko rwamubazaga ibibazo bitandukanye mu nama izwi nka ‘AFS Forum 2026’, igaruka ku kwihaza mu biribwa no kubaka uburyo bwafasha abantu kubigeraho.
Perezida Kagame yavuze ko kubona ibiribwa birenze uburenganzira bwa muntu, ko ari ubuzima kuko umuntu atabaho nta byo kurya afite.
Yibukije ko kugira ngo Isi yihaze mu biribwa hari uruhererekane binyuramo kuva ku kubitunganya kugeza bigeze ku isoko cyangwa ku muguzi wa nyuma.
Ati “Kubitegura bigomba kubaho. Abantu twese tugomba gushaka uburyo twatanga umusaruro ariko haba hari imbogamizi mu ruhererekane nyongeragaciro.”
Perezida Kagame yagaragaje ko hari urubyiruko ruri kugerageza gukora ibintu bitandukanye kugira ngo ibiribwa biboneke, nubwo hari ibirukoma mu nkokora.
Mu buryo bwo gukemura imbogamizi ruhura na zo, Umukuru w’Igihugu yashimangiye ko guverinoma ifite inshingano nyinshi, zirimo gufasha abari muri uru rwego kugira ngo bagere ku ntego.
Umukuru w’Igihugu yavuze ko mu gihe Leta idashatse uburyo bwo gufasha aba bantu kugira ngo bagere ku byo bashaka kubona, ibibazo bizahoraho.
Ati “Abayobozi …. bashobora kwibuka ko gufata ukuboko abo bashaka kugira icyo bakora kandi bashoboye ariko babura utuntu duto… leta ikwiye gushaka uburyo bwo gukuraho imbogamizi ku bintu byinshi. Hari uburyo bwashyirwaho kugira ngo abantu bafashwe bakore ibyo bashobora gukora.”
Perezida Kagame yavuze ko mu gihe ibi bizakorwa neza, leta izabona ko bitanga umusaruro ndetse n’abafashijwe bishyure ibyo bahawe mu buryo bumwe cyangwa ubundi.
Yakomeje ati “N’izo mbaraga cyangwa izo nguzanyo wahaye abantu ngo zibafashe ukabona ko zitazagaruka Leta izashaka uburyo yazigaruza ariko urubyiruko rufite ubushobozi bwo gukora ibintu runaka rukomeza.”
Perezida Kagame yagaragarijwe ikibazo kijyanye n’urubyiruko rushoboye ariko rutabasha kugera ku mari mu buryo bukwiye ngo rube rwabona igishoro, abazwa icyakorwa.
Perezida Kagame yagaragaje ko “uburyo bw’imari muri Afurika bwubakitse mu buryo buha imari abayifite” ko abantu bakwiriye gushaka uburyo za leta zashyiramo imbaraga mu gukuraho imbogamizi abadafite amahirwe yo kubona imari bakayibona mu buryo bukwiye.
Ati “Ibi birashoboka. Twe twashyizeho Urwego rw’u Rwanda Rushinzwe Iterambere (RDB), aho leta ndetse n’abafatanyabikorwa bamwe bashyiramo amafaranga ariko hagamijwe gushaka uburyo icyo cyiciro kinagizwe na benshi barimo urubyiruko rushaka gukora ariko rutabona igishoro, kukibona.”
Perezida Kagame yavuze ko RDB na guverinoma muri rusange bajya hagati, urubyiruko rwihangiye imirimo rukabasha kubona igishoro rugakora ibyo rwifuza ariko leta ishyizemo ingufu.
Perezida Kagame yavuze ko iyo Leta ibigenje uko na yo ikuramo inyungu, arakomeza ati “Kuko abo bantu bafashijwe babona inyungu bakazamuka bagakora ibintu bibungura bikanungura igihugu n’ubukungu bwacyo muri rusange.”
Rwiyemezamirimo wo muri Zambia witwa Imungana Malikana ufasha abantu kugera ku mari no kugeza ibicuruzwa byabo ku isoko, yabajije Perezida Kagame.
Ashingiye ku buryo Afurika ifite ubutaka bwera ndetse ikaba ifite urubyiruko rwinshi kurusha ahandi, uyu musore w’imyaka 28 yabajije Perezida Kagame aho yari kubona amahirwe y’imikorere mu rwego rwo kwihaza mu biribwa, iyo aramuka ari rwiyemezamirimo w’imyaka 25.
Perezida Kagame yagize ati “Hari uruhererekane rw’ibintu watekerezaho. Iyo ngira amahirwe icyo gihe nka rwiyemezamirimo nari kureba kuva ku murima… ukagenda ukagera ku muguzi wa nyuma cyangwa ku isoko. Hari ibyuho byinshi bikeneye kuzibwa, hari ibyo gushyira mu murima, ibikoresho, ikoranabuhanga, kuhira, ububiko n’ibindi.”
Perezida Kagame yavuze ko nubwo byaba ari ugushingira ku muhamagaro cyangwa ubumenyi urubyiruko rufite, ariko amahirwe yose umuntu yabona muri urwo ruhererekane, ari ho ushaka kubikora yibandaho.
Yagaragaje ko uruhererekane rugeza ku kwihaza mu biribwa rurenze umuntu, umuryango, abaturage, n’igihugu, ahubwo bigera no ku rwego mpuzamahanga bijyanye n’amasomo.
Ati “Ariko aho guhera … uburyo utangiramo, waba watangiranye n’abandi bantu, uburyo bwo gushaka inguzanyo z’ibyo udafite ngo utangire, ni bwo ubasha kugera ku bundi buryo nka gahunda zashyizweho n’ubuyobozi bugufasha gukora ibyo.”
Murekatete Lydia washinze Ikigo cya All Greens, gihinga imboga muri greenhouses, yabajije Perezida Kagame isomo rikomeye yakuye mu rugendo rw’iterambere ry’u Rwanda, abayobozi na ba rwiyemezamirimo bakomeza kwisunga mu rugendo rwabo.
Perezida Kagame yamusubije ko bitoroshye kuko ari byinshi ariko icy’ingenzi ari uko mu rwego urwo ari rwo rwose umuntu arimo, aba agomba gukora icyo ashinzwe.
Ati “Isomo nizera ko ryadufasha nabonye ko ibi byose biri muri buri wese muri twe. Buri wese afite ubushobozi, ashobora kuba umuyobozi ashaka kuba.”
Perezida Kagame yavuze ko buri wese akwiye kwibaza icyo akora mu gusubiza ibibazo abantu bahura na byo.
Ati “Uruhare rwawe ni uruhe? Abayobozi babereyeho gukemura ibibazo mu gihe babibona. Bishobora kuba ibibazo byabo ku giti cyabo, kuko kenshi bitangirira kuri twe ubwacu. Ntanga inama ko mbere yo kwiyemeza kujya gukemura ibibazo biri hariya, banza wisuzume ubwawe.”
Umukuru w’Igihugu yagaragaje ko ibyo avuga hano atari ukuba nyamwigendaho, ahubwo ari uburyo bwo kubona amasomo, umuntu akibwiza ukuri, akareba ibibazo yahura na byo, nyuma akabona kujya gufasha abandi.
Ati “Gutahura ibibazo biroroha, ndetse no kubishyira mu byiciro no kumenya ibikwiriye gukemurwa mbere bikoroha.”
Yavuze ko ubu bushobozi bwose bwo kureba kuri ibi, bufitwe na buri wese, nubwo hari ubwo hari abahitamo kubwicarana ntibakore ibyo bakwiriye gukora.
Perezida Kagame yavuze ko nta muntu wihariye ubushobozi nk’ubwo ahubwo buri wese abufite, ariko agaragaza ko abantu bakwiriye gutekereza batya bakiri bato, umuntu agakurira muri uyu mujyo, ibizamufasha no gukemura ibibazo bikomeye kurushaho.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!