IGIHE

Perezida Kagame yaganiriye na Netanyahu ku gufungura Ambasade ya Israel i Kigali

10 28-09-2018 - saa 07:21, Cyprien Niyomwungeri

Perezida Kagame yahuye na Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, baganira ku ngingo zitandukanye zirimo gufungura ambasade ya Israel mu Rwanda.

Abayobozi bombi bahuriye i New York muri Leta zunze Ubumwe za Amerika aho bitabiriye inama y’Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye yabaga ku nshuro ya 73. Iyi nama yigaga ku ngingo zirimo kurandura intwaro za kirimbuzi, kurwanya indarwa zitandura, ikibazo cy’abimukira n’ibindi.

Perezida Kagame yanditse kuri Twitter ye ko ‘yagiranye umuhuro mwiza na Minisitiri w’Intebe Netanyahu bakaganira ku kongera ingufu mu bufatanye bwa Israel na Afurika bubyara inyungu kuri buri ruhande, bongera kuganira ku mubano w’ibihugu byombi harimo no gufungura vuba ambasade mu Rwanda’.

Mu mpera z’umwaka ushize ubwo abayobozi bombi bahuriraga muri Kenya mu irahira rya Uhuru Kenyatta, Minisitiri w’Intebe, Netanyahu yatangaje ko gufungura ambasade ya Israel bwa mbere mu Rwanda biri muri gahunda yo gukomeza kwagura ibikorwa by’iki gihugu muri Afurika no gushimangira ubufatanye bwacyo n’ibihugu byo kuri uyu mugabane.

U Rwanda na Israel byatangiye imibanire mu 1962 ubwo u Rwanda rwabonaga ubwingenge, uyu mubano waje gusa n’uhagarara kubera Jenoside u Rwanda rwaciyemo n’ibibazo byayikurikiye ariko urasubukurwa ku buryo rufite ambasade ifite icyicaro i Tel Aviv.

Muri 2014 u Rwanda rwabaye igihugu cya mbere muri Afurika cyasinyanye amasezerano y’umubano na Israel. Ibihugu byombi bifitanye umubano ushingiye ku mikoranire mu bya politiki n’ubukungu. Hari kandi n’ubufatanye mu bijyanye n’ubuhinzi, aho abanyeshuri bajya kwihugura muri Israel mu bijyanye nabwo.

Perezida Kagame yahuye na Benjamin Netanyahu bemeranya gufungura vuba ambasade i Kigali
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Jean Berchmas Nibigira 2018-09-30 11:00:49

My president Paul Kagame, I will always respect your wisdom of governing us, as Rwandese we love you

2
Sezikeye 2018-09-29 02:00:45

Byaba ari byiza tubonye Israeli Embassy I Kigali.Ariko nk’umukristu,nagirango ngire icyo mvuga ku byerekeye abantu bibeshya ko ISRAEL ikiri "ubwoko bw’imana".Kera koko,Abayahudi bari ubwoko bw’imana kubera ko bayumviraga.Ariko nyuma yaho,Abayahudi bakomeje kwigomeka ku mana,ndetse bica n’Umwana wayo YESU KRISTU mu mwaka wa 33.Kugirango ibahane,yohereje Abaroma basenya umujyi wa Yerusalemu mu mwaka wa 70 nkuko Yesu yasize abihanuye muli Luka 19:41-44.Jerusalem yasenywe na General witwaga Titus nkuko History ibivuga.Ndetse n’i Roma hari inyubako ibyerekana (Titus Ark).
Impamvu ikomeye cyane ituma Imana itagikunda Abayahudi,tuyisanga muli Bible.Bible ivuga ko "umuntu wese utemera ko YESU ari umwana wayo itamukunda,ndetse itazamuha umuzima bw’iteka ".Bisome muli Yohana 3:16.Kugeza uyu munsi,ntabwo Abayahudi bemera ko YESU ari umwana w’imana.Kuba bazi kurwana,sicyo gituma Imana ibemera.
Ibiri amambu (on the contrary),Imana ibuza abakristu nyakuri kurwana no kwicana.Muribuka ko mu mwaka wa 2006,Hezbollah yatsinze Israel,itwika Ibifaru 52 mu minsi 21 gusa (war tanks).

3
Kayizari 2018-09-28 14:48:24

Ibi ni byiza cyane. Ariko dukwiye no kwiyegereza abaturanyi ba hano Great Lakes.

4
Frady 2018-09-28 13:40:07

Iuv my president !!!!

5
Nziza 2018-09-28 12:49:49

Yego, bahuye, baganiriye; ariko abimukira Israël itifuza muri’cyo gihugu ntabwo bakwiye koherezwa mu Rwanda. Ntaho u Rwanda rwabatuza nta n’icyo rwabatunza. Mbere ya byose, inyungu y’abaturage basanzwe b’u Rwanda ; naho gushaka kubikoreza umutwaro w’abimukira ntabwo ari byo...

6
Ndahayo Theobard 2018-09-28 04:11:49

Murakoze Kuri aya makuru mutugezaho

7
GAKURU 2018-09-28 03:22:15

Imana Ishimwe cyane.kandi Imana Ihe Umugisha President wacu
Ubu noneho abatemeraga Gitwaza ko ari Umukozi w’Imana bagiye kubibona,Imana Igiye kumurwanirira bose babireba.

8
Adda 2018-09-28 01:38:13

Imana ishimwe cyane.

9
Adda 2018-09-28 01:38:11

Imana ishimwe cyane.

10
rwagitare 2018-09-28 01:38:07

Ni byiza cyane. Turabyishimiye. Many thanks to Our president

Kwamamaza