Perezida Kagame yakiriye Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, bagirana ibiganiro byibanze ku mubano ukomeye uri hagati y’u Rwanda na Uganda, amahoro n’umutekano mu karere.
Ibiganiro byahuje impande zombi byabereye i Kigali ku wa 25 Nyakanga 2026, ubwo Gen Muhoozi yagiriraga uruzinduko rw’akazi mu Rwanda.
Biteganyijwe ko muri uru ruzinduko rw’iminsi ibiri, Gen Muhoozi azaganira n’abayobozi bakuru mu Ngabo z’u Rwanda ku kongerera imbaraga umubano w’ingabo z’ibihugu byombi.
Ubutumwa bwashyizwe kuri konti ya X y’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu Village Urugwiro bugira buti “Perezida Kagame yakiriye Umugaba w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba. Ibiganiro byabo byibanze ku mubano ukomeye uri hagati y’u Rwanda na Uganda, amahoro n’umutekano mu karere.”
Gen Muhoozi yaherukaga mu Rwanda muri Werurwe 2025. Icyo gihe yaganiriye n’abayobozi bakuru mu ngabo z’u Rwanda ku bufatanye bw’impande zombi, asura Ishuri Rikuru rya gisirikare rya Nyakinama riri mu Karere ka Musanze.
Muri iri shuri, Gen Muhoozi yatanze amasomo ku bufatanye bw’ibihugu bya Afurika mu kubungabunga amahoro n’umutekano.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!