IGIHE

Perezida Kagame yaganiriye na Dr. N’Sonde wa IMF

0 22-09-2026 - saa 19:04, IGIHE

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro n’Umuyobozi Nshingwabikorwa mu Kigega Kigega Mpuzamahanga cy’Imari, IMF, Dr. Regis O. N’Sonde uhagarariye u Rwanda n’ibindi bihugu 22 bya Afurika mu Nama y’Ubuyobozi ya IMF.

Ibiganiro byabereye muri Village Urugwiro ku wa 22 Nzeri 2026.

Ubutumwa bwashyizwe kuri konti ya X y’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu buvuga ko “ibiganiro byibanze ku iterambere ry’ubukungu bw’u Rwanda n’ubufatanye bukomeje hagati y’impande zombi.”
Iki kigega gishima ko ubukungu bw’u Rwanda bwakomeje kuzamuka, aho mu 2025 bwazamutseho 9,4%, rubikesheje amafaranga ava mu byo rwohereza mu mahanga birimo ikawa, icyayi n’amabuye y’agaciro y’ubwoko butandukanye nka zahabu, coltan na gasegereti.

Mu gihembwe cya kabiri cya 2026, ubukungu bw’u Rwanda bwazamutse ku rugero rwa 9,4% ugereranyije n’igihembwe nk’icyo cya 2025.

U Rwanda na IMF bimaze igihe bifite imikoranire myiza, ndetse ku wa 8 Kamena 2026, ubuyobozi bwa IMF bwemereye u Rwanda inguzanyo ya miliyoni 250 z’Amadolari (miliyari 365,75 Frw) yo kwifashisha muri gahunda zo guhangana n’ibibazo byugarije urwego rw’ubukungu, by’umwihariko mu gihe mu Burasirazuba bwo Hagati hari kuba intambara.

Iteganyamibare rya IMF Rigaragaza ko intambara yo mu Burasirazuba bwo Hagati izagabanya umuvuduko w’izamuka ry’ubukungu bw’u Rwanda, kuko igipimo gishobora kujya munsi ya 6,8% mu 2026 kivuye ku 9,4% cyagezeho mu 2025.

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Dr. Regis O. N’Sonde wa IMF
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza