IGIHE

Perezida Kagame yaganiriye n’Intumwa zihariye z’Umunyamabanga Mukuru wa Loni ku ntambara mu karere

0 2-09-2026 - saa 20:07, IGIHE

Perezida Kagame yaganiriye n’Intumwa yihariye y’Umunyamabanga Mukuru wa Loni akaba n’Umuyobozi wa MONUSCO, James Swan, n’Intumwa yihariye y’Umunyamabanga wa Loni mu Karere k’Ibiyaga bigari, Huang Xia, ku ngaruka ikibazo cy’intambara yo mu burasirazuba bwa RDC kigira ku mutekano w’u Rwanda n’uburyo hakenewe gukemura umuzi wacyo.

Ibiganiro byahuje impande zombi byabereye muri Village Urugwiro ku wa 2 Kanama 2026.

Ubutumwa bwashyizwe kuri konti ya X y’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, bugaragaza ko ibiganiro “byibanze ku kuba hakenewe gukemura umuzi w’ikibazo giteza intambara mu Burasirazuba bwa RDC, n’ingaruka gifite ku mutekano w’u Rwanda.”

Hashize imyaka irenga 30 mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo hakorera umutwe w’iterabwoba wa FDLR, washinzwe n’abahoze mu ngabo za Ex-FAR, Interahamwe n’abandi bateguye bakanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Mu bihe bitandukanye uyu mutwe ubifashijwemo n’ubutegetsi bwa RDC, wagiye ugaba ibitero ku butaka bw’u Rwanda ndetse ugahitana ubuzima bw’abaturage, abandi bagakomereka.

Uretse n’ibyo bakwirakwije ingengabitekerezo ya Jenoside mu karere ku buryo Abatutsi b’Abanye-Congo bajujubijwe, bamwe bicwa nabi kugeza ubwo ababishe banariye inyama zabo.

Tariki ya 27 Kamena 2025, u Rwanda na RDC byagiranye amasezerano y’amahoro, bibifashijwemo na Amerika. Mu by’ingenzi biyagize harimo gusenya FDLR no gukuraho ingamba z’ubwirinzi u Rwanda rwashyizeho rugamije gukumira ibitero by’uyu mutwe.

Leta ya RDC yasabwaga gusenya FDLR ariko ntirabitangira. U Rwanda rwagaragaje ko mu gihe uyu mutwe ukiriho, rudashobora gukuraho ingamba z’ubwirinzi, kuko ugifite umugambi wo kurutera, ukaruhungabanyiriza umutekano nk’uko wabikoze kenshi.

Raporo y’impuguke za Loni yo muri Nyakanga 2026, ivuga ko mibare y’abarwanyi, igaragaza ko FDLR yivugira ko ifite abarwanyi barenga 10.000, kandi ko hafi kimwe cya kabiri cyabo ari bo bakora ibikorwa bya gisirikare bihoraho. Ishami rya FDLR-CRAP ryo ryavuze ko rifite abarwanyi barenga 20.000.

Ariko raporo igaragaza ko iyo mibare atari yo yizewe. Loni n’inzego z’ubutasi zigereranya ko FDLR yose ifite abarwanyi hagati ya 3.500 na 4.500. Amasezerano ya Washington yo yagereranyaga FDLR hagati ya 3.000 na 3.500.

Perezida Kagame ubwo yari mu kiganiro n’Abanyamakuru ku wa 24 Kanama 2026, yagaragaje ko Leta ya RDC idafite ubushake bwo gukemura ikibazo cya FDLR, kuko rimwe yemera ko uyu mutwe ubaho, ubundi ikisubiraho ikavuga ko utabaho, ku yindi inshuro igatangaza ko ari urwitwazo u Rwanda rwashyizeho kugira ngo rucukure amabuye y’agaciro y’Abanye-Congo.

Yashimangiye ko uko byagenda kose, u Rwanda ruzakomeza kwirindira umutekano ku kiguzi cyose byasaba, haba ku manywa cyangwa nijoro kandi ko ayo ari yo mahitamo rukumbi rufite.

Ati “Icy’ingenzi gikomeza kuba uko twitwara. Icya mbere twitwara mu buryo buturinda ku kiguzi icyo ari cyo cyose. Tuzakora icyo ari cyo cyose cyatuma ubwo burinzi buboneka ku manywa cyangwa ijoro. Nta buryo bubiri buhari, ni ubwo gusa.”

Perezida Kagame n'intumwa zombi z'Umunyamabanga Mukuru wa Loni baganiriye ku buryo hakenewe gukemura umuzi w'ikibazo giteza intambara mu Burasirazuba bwa RDC
Ibiganiro byabereye muri Village Urugwiro
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza