Perezida Paul Kagame yihanganishije mugenzi we wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan, wapfushije umugabo we, Hafidh Ameir Hassan, amwizeza ko u Rwanda rwifatanyije na we n’umuryango we n’Abanya-Tanzania muri ibi bihe by’akababaro.
Hafidh Ameir Hassan yitabye Imana azize uburwayi bw’umutima, mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, tariki ya 7 Nzeri 2026.
Mu butumwa Perezida Kagame yashyize ku rubuga rwa X, yagaragaje ko yababajwe n’urupfu rwa Hafidh Ameir Hassan, yihanganisha Perezida Samia Suluhu Hassan, umuryango we ndetse n’abaturage ba Tanzania.
Yagize ati “Nihanganishije byimazeyo mushiki wanjye, Perezida Samia Suluhu Hassan, umuryango we n’abaturage ba Tanzania ku bw’urupfu rwa Nyakubahwa Hafidh Ameir Hassan.”
Perezida Kagame yakomeje avuga ko Guverinoma n’abaturage b’u Rwanda bifatanyije na Tanzania mu kuzirikana ubuzima n’umurage bya nyakwigendera.
Ati “Guverinoma n’abaturage b’u Rwanda bifatanyije na Perezida Samia Suluhu Hassan ndetse n’abavandimwe bacu bo muri Tanzania, mu gihe bazirikana ubuzima n’umurage bya Nyakubahwa Hafidh Ameir Hassan.”
My sincere condolences to my sister, President @SuluhuSamia, her family, and the people of Tanzania on the passing of H.E. Hafidh Ameir Hassan.
The Government and people of Rwanda stand in solidarity with President @SuluhuSamia and our brothers and sisters in Tanzania as they…
— Paul Kagame (@PaulKagame) September 7, 2026
Urupfu rwa Hafidh Ameir Hassan rwatangajwe na Visi Perezida wa Tanzania, Deogratius Ndejembi, wavuze ko yaguye mu Bitaro bya Emilio Mzena biri muri Zanzibar, saa mbili za mu gitondo, aho yari arwariye umutima.
Ndejembi yagize ati “Mbabajwe cyane no kubamenyesha urupfu rwa Hafidh Ameir Hassan, umugabo wa Perezida wa Repubulika Yunze Ubumwe ya Tanzania, Samia Suluhu Hassan.”
Visi Perezida Ndejembi yihanganishije Perezida Samia Suluhu Hassan, umuryango we, abo bafitanye isano, inshuti ndetse n’Abanya-Tanzania muri rusange.
Yatangaje ko imyiteguro yo gushyingura nyakwigendera ikomeje kubera i Kizimkazi muri Zanzibar.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!