IGIHE

Perezida Kagame na Wadagni wa Benin bakoranye siporo mu mihanda y’i Kigali

0 16-09-2026 - saa 23:15, IGIHE

Perezida Paul Kagame na mugenzi we wa Benin, Romuald Wadagni, bakoranye siporo yo kugenda n’amaguru mu Mujyi wa Kigali, mu mugoroba wo ku wa Gatatu, tariki ya 16 Nzeri 2026.

Aba Bakuru b’Ibihugu bombi batembereye ahazwi nka ‘Nyarutarama Green Carpet’, hamwe mu hantu hagenwe mu Mujyi wa Kigali hagamije gufasha abaturage kubona aho bakorera siporo mu buryo bworoshye kandi butekanye.

Village Urugwiro yatangaje ko “Kuri uyu mugoroba i Kigali, Perezida Kagame na Perezida wa Benin, Romuald Wadagni, batembereye muri Nyarutarama Green Carpet, hamwe mu hantu hagenewe gufasha abaturage gukora siporo yo kugenda n’amaguru, kwiruka n’indi mikino ikorerwa hanze, mu buryo bworoshye kandi butekanye.”

Iyi siporo yabaye nyuma y’uko Perezida Kagame yakiriye Perezida Wadagni muri Village Urugwiro, aho bagiranye ibiganiro byibanze ku gushimangira umubano n’ubufatanye hagati y’u Rwanda na Benin.

Perezida Wadagni ari mu Rwanda mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri, rugamije kurushaho kwagura ubufatanye hagati y’ibihugu byombi.

U Rwanda na Benin bisanzwe bifitanye ubufatanye mu nzego zitandukanye zirimo ubucuruzi n’ishoramari, ikoranabuhanga, ubuhinzi, igenamigambi ry’imijyi, kuvugurura serivisi za Leta ndetse n’umutekano.

Mu 2023, ubwo Perezida Kagame yagiriraga uruzinduko muri Benin, ibihugu byombi byashyize umukono ku masezerano 10 y’ubufatanye, arimo ajyanye no gukuraho gusoresha kabiri.

Uruzinduko rwa Perezida Wadagni mu Rwanda rubaye nyuma y’amezi make atangiye kuyobora Benin. Uyu mugabo w’imyaka 50 yatorewe kuba Perezida ku wa 12 Mata 2026, abonye amajwi arenga 94%.

Yarahiriye kuyobora Benin ku wa 24 Gicurasi 2026, asimbura Patrice Talon wari usoje manda ebyiri yemererwaga n’Itegeko Nshinga.

Perezida Wadagni yatangiye manda y’imyaka irindwi nyuma y’imyaka 10 yari amaze ari Minisitiri w’Imari n’Ubukungu wa Benin.

Si ubwa mbere yari ageze mu Rwanda kuko muri Nzeri 2023, ubwo yari akiri Minisitiri w’Imari n’Ubukungu, yarusuye nk’intumwa yihariye ya Perezida Patrice Talon.

Perezida Kagame na Wadagni wa Benin bakoranye siporo mu mihanda y’i Kigali
Perezida wa Benin ari mu ruzinduko mu Rwanda
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza