IGIHE

Perezida Kagame ari mu Bufaransa

0 9-09-2026 - saa 18:05, Iradukunda Serge

Perezida Paul Kagame ari i Paris mu Bufaransa, aho yitabiriye Inama Mpuzamahanga yiga ku by’isanzure, yahuje abakuru b’ibihugu na za guverinoma ndetse n’abandi bayobozi bo hirya no hino ku Isi.

Iyi nama yatangiye kuri uyu wa 9 Nzeri 2026, ikazarangira ku wa 10 Nzeri. Yateguwe ku bufatanye bw’u Bufaransa n’u Budage.

Mbere y’uko itangira, ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu, Perezida Kagame yagiranye ibiganiro n’Umuyobozi Mukuru w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Burezi, Ubumenyi n’Umuco, UNESCO, Khaled El-Enany.

Ibiganiro byabo byibanze ku bufatanye bw’u Rwanda na UNESCO mu nzego zirimo uburezi, siyansi n’ikoranabuhanga, kubungabunga umurage ndangamuco no gusigasira amateka n’inzibutso.

Iyi Nama Mpuzamahanga izwi nka ‘International Space Summit’ yahurije hamwe abayobozi bo hirya no hino ku Isi, imiryango mpuzamahanga, ibigo bishinzwe iby’isanzure, abahanga mu bya siyansi n’abahagarariye urwego rw’abikorera.

Abayitabiriye bazaganira ku hazaza h’urwego rw’iby’isanzure, hibandwa ku bukungu bushingiye kuri rwo, ubushakashatsi bwa siyansi ndetse n’imikoreshereze irambye y’isanzure.

Muri iyi nama hateganyijwe ibiganiro bitandukanye birimo ikizibanda ku cyerekezo cya Afurika n’uruhare rwayo mu iterambere ry’iby’isanzure.

Ibyo biganiro bizagaragaza uburyo Afurika yakwifashisha ikoranabuhanga n’ubushobozi bijyanye n’isanzure mu kwihutisha iterambere, kongera ubushobozi mu bya siyansi n’ikoranabuhanga no kugira uruhare mu gushyiraho umurongo mpuzamahanga ugenga uru rwego.

Iyi nama ibaye mu gihe ikoranabuhanga rishingiye ku by’isanzure rikomeje kugira uruhare rukomeye mu iterambere ry’inzego zirimo itumanaho, ubuhinzi, iteganyagihe, kurengera ibidukikije no gukumira ibiza.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu, Perezida Kagame yagiranye ibiganiro n'Umuyobozi Mukuru w'Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku Burezi, Ubumenyi n'Umuco, UNESCO, Khaled El-Enany
Perezida Kagame hamwe na Khaled El-Enany wa UNESCO
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza