Pasiteri Ntavuka Osee uba mu Bwongereza, yahaye abanyeshuri 3 231 bo ku Rwunge rw’Amashuri rwa Karama mu Murenge wa Kigali, Akarere ka Nyarugenge, icyumba bazajya bigiramo ikoranabuhanga.
Iri shuri ryari risanganywe mudasobwa 13 zaguzwe n’ababyeyi, zikaba zitari zibahagije ugereranyije n’umubare w’abanyeshuri bagomba kuzigiraho.
Icyumba cy’ikoranabuhanga bahawe giherereye ku cyicaro cy’Itorero ‘Rwanda Legacy of Hope’ ryashinzwe na Pasiteri Ntavuka, kikaba kirimo mudasobwa 18 na interineti. Cyegeranye neza na GS Karama.
Pasiteri Ntavuka avuga ko mu minsi iri imbere ateganya kuzanira aba banyeshuri izindi mudasobwa 30 kugira ngo babashe kwiga ikoranabuhanga nk’uko u Rwanda rwabyiyemeje.
Ati “Ikoranabuhanga ni kimwe mu byo igihugu cyacu gishyize imbere kandi kandi kirimo guteza imbere cyane. Mu minsi iri imbere nzabazanira izindi 30 kuko nasanze abana ari benshi”.
Akomeza avuga ko guteza imbere ubumenyi bushingiye ku ikoranabuhanga bizafasha abana b’u Rwanda kugeza igihugu ku iterambere ryihuse, rishingiye ku bumenyi mu by’ikoranabuhanga.
Pasiteri Ntavuka yazanye mu Rwanda mudasobwa 60, izigera kuri 25 aziha ikindi kigo kitwa Garuka gifasha abana b’imfubyi.
Umuyobozi wa GS Karama, Niyoyita François, avuga ko ari umusanzu ukomeye mu kwigisha abana ikoranabuhanga no gukora ubushakashatsi.
Ati “Imashini twari dufite ni 13 ntizari zihagije kuko mu ishuri rimwe usanga harimo abana 56 bagomba kwiga isomo ry’ikoranabuhanga no gukora ubushakashatsi”.
Avuga ko ubuke bw’imashini bwatumaga abanyeshuri batiga neza ariko ubu bamwe bazajya baba bari kwiga ikoranabuhanga, abandi bajye gukora ubushakashatsi.
Niyoyita yongeraho ko ikoranabuhanga no guhanga udushya mu guteza imbere ubukungu n’imibereho y’abaturage, ari imwe muri gahunda za Guverinoma z’imyaka irindwi, bityo kubona umuterankunga muri uru rwego akaba ari igikorwa cy’indashyikirwa.
Kamatari Jean De Dieu, wiga mu mwaka wa Gatatu w’amashuri yisumbuye, avuga ko bajyaga basabwa gukora ubushakashatsi ku bijyanye n’ikoranabuhanga bakagira imbogamizi zo kubura mudasobwa na interinet.
Ati “Hano buri wese aba afite iye mudasobwa mu gihe ku ishuri twakoreshaga mudasobwa imwe turi nka batanu. Hano rero haba hari interineti yihuta kandi umuntu wese akabasha gukora ubushakashatsi”.
Ibanga Emelance, wiga mu mwaka wa Gatatu yagize ati “Ntitwabashaga gushyira mu ngiro ibyo twize kubera ko mudasobwa twari dufite zitari zihagije, tuzajya tuza twige twisanzuye kandi hano ni amasaha abiri mu gihe ku ishuri ari isaha imwe.’’
Uretse izi mudasobwa, Pasiteri Ntavuka yatanze ubwisungane mu kwivuza ku bantu 100 anatanga matela zigera kuri 30 ku miryango yaryamaga kuri nyakatsi.
Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!