IGIHE

Nyuma yo kurumba bikomeye, Rugeramigozi yizihirijwemo umunsi Mpuzamahanga w’Ibishanga

0 1-02-2014 - saa 08:39, IGIHE

Igishanga cya Rugeramigozi kiri mu karere ka Muhanga gikora ku mirenge itatu: Shyogwe, Muhanga na Byimana, cyahinzwemo umuceri igihe kirekire ariko abahinzi bagasarurira kugaburira inka nicyo cyizihirijwemo umunsi mpuzamahanga w’Ibishanga.
Kuba cyarahinzwe nticyere byatumye hashakishwa impamvu zabiteraga. Abaturage bagize Koperative Imparaniramusaruro y’Abahinzi ba Rugeramigozi – KIABR 1203 barimo abagore 734 n’abagabo 492, ubona ko bagenda babona umusaruro nubwo hari abakivuga ko bamwe (…)

Igishanga cya Rugeramigozi kiri mu karere ka Muhanga gikora ku mirenge itatu: Shyogwe, Muhanga na Byimana, cyahinzwemo umuceri igihe kirekire ariko abahinzi bagasarurira kugaburira inka nicyo cyizihirijwemo umunsi mpuzamahanga w’Ibishanga.

Kuba cyarahinzwe nticyere byatumye hashakishwa impamvu zabiteraga. Abaturage bagize Koperative Imparaniramusaruro y’Abahinzi ba Rugeramigozi – KIABR 1203 barimo abagore 734 n’abagabo 492, ubona ko bagenda babona umusaruro nubwo hari abakivuga ko bamwe bafite imirima yera byinshi kurusha indi. Ibi biterwa n’uko hari abayitaho bakanashyiramo ifumbire y’imborera itanga umusaruro, banavuga ko bejeje ariko hakiri ibibazo bindi.

Umwe muri bo utashatse gutangaza amazina ye yagize ati: “Turahinga riko turasonza kuko urebye amafaranga dushora ni menshi n’ifumbire irahenze. Batwaka umusoro w’akarere, amafaranga y’amazi, hari igihe unasigaramo ideni koperative bitewe n’umusaruro wabonye bavanamo ay’ifumbire, ay’imbuto, ay’amazi, ay’umusoro...Icyo twifuza ni uko bagabanya ku ifumbire. Ntabwo imirima yera kimwe.”

Ku bibazo abahinzi b’umucerei bo muri Rugeramigozi bagaragaje, Umuyobozi w’Intara y’Amajyepfo, Alphonse Munyentwari, yavuze ko bizakemuka, bagashakisha uburyo bakorana n’uruganda kandi bakagiramo imigabane, bakajya banagerageza kujya inama mu buhinzi kuko hari igihe ibibazo biba bishobora guterwa no kutajya inama muri koperative.

Yagize ati: "Mbere bahingaga bateza, bagasarura imyaka bayigaburira amatungo, bahinze inshuro eshatu ntakivamo. Ku nshuro ya kane baratoragura, ku ya gatanu barasarura.”

Aha yabasabye kurangwa n’umurava bakabyaza umusaruro igishanga kandi hakanaboneka amazi kuko urugomero rwacyo rutanga amazi atunganywa na EWSA akagaburira abaturage b’Umujyi wa Muhanga ugenda ukura.

Dr Rose Mukankomeje, Umuyobozi w’Ikigo cyita ku bidukikije - REMA, yavuze ko kuba umunsi mpuzamahanga w’ibishanga wizihirijwe mu gishanga cya Rugeramigozi, ari ukubaha imbara zo gukora no gukomeza kukibyaza umusaruro bagifata neza kugira ngo gitange hanagendewe ku nsanganyamatsiko: “Ubuhinzi bwita ku bishanga: inkingi yo kongera umusaruro”.

Dr Mukankomeje yagaragaje impamvu ibishanga biba bigomba kubungwabungwa agira ati: "Buri mwaka mu ntangiriro y’ukwezi kwa Gashyantare uyu munsi urizihizwa mu kubungabunga ibishanga hagamijwe umusaruro n’ubufatanye, amazi akabungabungwa kuko ari mu bituma ibishanga bimwe bitanga umuriro w’amashanyarazi nk’icy’Urugezi, ibindi bigatanga umusaruro w’ubuhinzi ibindi bikayungurura amazi n’umwuka ukoreshwa duhumeka, bikanatanga urusobe rw’ibinyabuzima bitandukanye.”

Igishanga cya Rugeramigozi gihingwa bwa mbere, hasarurwaga ibilo 300 kuri Hegitari, mu gihe kuri ubu cyera toni 4,5. Gifite ubuso bwa hegitari 120, hegitari 80 nizo zihingwaho umuceri, mu gihe 40 zisigaye ari zo zihingwaho ibindi bihingwa birimo ibijumba, ibishyimbo, imboga n’ibigori.

REMA ivuga ko ikomeza kureba niba ibishanga bibungabungwa neza. Dr Mukankomeje abivuga agira ati: “Kuri ubu ubuso buriho ibishanga bungana na 10%, kugeza ubu ababituyemo, ababibumbiramo bose duhora tubakangurira kubivamo, ibirinzwe nabyo tubakumira kutabihinga.”

[email protected]

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!  

Kwamamaza