Umukobwa witwa Nyirankuriza Christine w’imyaka 38 washakishaga umuryango we baburanye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ari mu byishimo byinshi nyuma yo kubona abavandimwe be batanu bahuje se na nyina, nyina n’abandi bavandimwe be bane bahuje se.
Ku wa 15 Nzeri 2026 ni bwo IGIHE yashyize hanze ikiganiro cya Nyirankuriza ashakisha uwo muryango we urimo se witwa Karenzi Marcel, nyina witwa Mukanzihira Athanasie, abavandimwe be barimo uwitwa Nyirahabimana Colletta, Simpenzwe Janvier, Ndagijimana Télesphore, Abizeyimana Marie Chantal na Mukandinda Pétronille.
Nyuma y’umunsi umwe icyo kiganiro kigiye hanze uwo muryango wabonetse mu Mudugudu wa Wibumba, mu Kagari ka Kinyonzwe ho mu Murenge wa Mutuntu mu Karere ka Karongi, mu gihe Nyirankuriza yari atuye mu Mudugudu wa Bihembe mu Kagari ka Gihemvu ho mu Murenge wa Nyabimata mu Karere ka Nyaruguru, aho yabanaga n’umuryango wamureze kuva afite imyaka itanu akimara kuburana n’umuryango we.
Gusa se witwa Karenzi Marcel na musaza we witwa Ndagijimana Télesphore, ntibaraboneka kugeza na magingo aya.
Mu bavandimwe ba Nyirankuriza Christine babonetse, harimo n’undi umwe witwa Uwamariya Mudufashedusenge, nyina yari atwite ubwo baburanaga mu 1994, n’abandi bavandimwe be bane bahuje se.
Umwe muri abo bavandimwe be bahuje se witwa Nzamurambaho Frédéric ni we wabonye amashusho ya Nyirankuriza ashakisha umuryango we amenyesha abandi, batangira urugendo rwo kumenya amakuru y’uko bahura na we. Igikorwa cyo guhuza uyu muryango cyabaye ku wa 08 Ukwakira 2026.
Nyirankuriza ashakisha umuryango we yavugaga ko muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yahunganye na se na basaza be bajya i Kibeho, abandi bavandimwe be basigarana na nyina aho bari batuye ariko bafite gahunda y’uko na bo bazabasanga yo nubwo bitakunze.
Ibi kandi bishimangirwa na musaza we Simpenzwe Janvier wari mu bahunganye na Nyirankuriza, akanasobanura mu ncamake uko baburanye nyuma yo kuraswaho ari benshi aho bari bahungiye, buri wese agaca ukwe.
Ati ‘‘Tuburana na Christine aho twari twahungiye, papa yadufashe akaboko twari mu bantu benshi babona ko aho inkambi yagoswe i Kibeho. [...] Christine yari afashe Télesphore ukuboko, nanjye mfashe Christine. Bitewe n’ibyo nabonaga ntari nzi, nararangaye nshiduka Christine namurekuye.’’
‘‘Igihe nongeye kwibuka ko nari ndi kumwe n’abantu, ngaruye amaso nsanga bagiye nsigaye ndi njyenyine muri ba bantu benshi tutaziranye [...] Mu mwanya muto, abantu babaye nk’aho babisezeraniye icya rimwe mbona barirutse, birutse mpita mbiruka mo. Ni uko twatandukanye.’’
Mu byishimo byinshi, Nyirankuriza Christine yabwiye IGIHE ko iyi myaka 32 yayimaranye intimba nyinshi yo kubaho nk’imfubyi atazi irengero ry’umuryango we, none akaba ashima Imana yongeye kuwubona.
Ati ‘‘Ni ukuri uyu munsi ndanezerewe mu mutima wanjye. Numvaga kuba nanjye nitwa imfubyi nta muryango mfite, ni ukuri numvaga bimbereye ikibazo. Nari mfite ipfunwe, mubyumve ngo nari mfite umubabaro n’agahinda, ariko uyu munsi ni ukuri ndanezerewe mu mutima wanjye.’’
Ibyo kumarana agahinda imyaka myinshi yarabuze umuryango we, Nyirankuriza Christine abihuriyeho na mama we Mukanzihira Athanasie w’imyaka 70, wabuze amagambo yabisobanuramo ku bwo kuba na we yari amaze imyaka 32 yarabuze umwana we, agashimangira ko ubu hari indwara nyinshi agiye gukira kuva yamubona.
Ati ‘‘Nkimara kumubura nakomeje kugira ibibazo numva mfite agahinda, numvise nta buzima numva mfite mu mubiri wanjye. Numvaga rwose mfite agahinda cyane numva mbabaye, ariko noneho kugeza kuri iyi saha ni ukuri kuva umwana mubonye, ubu ndumva agahinda kashize.’’
‘‘[...] Nkimara kumva ko yabonetse numvise mbyishimiye cyane ariko nkongera nkavuga ngo ‘Nzishima cyane ari uko mushyikiriye mubonye. None rero ni ukuri umwana namubonye, ubu rero ibyishimo byansabye byabaye byinshi cyane mu buzima bwanjye.”
Mukanzihira Athanasie kandi yasabye uwamenya irengero ry’umugabo we Karenzi Marcel n’umwana wabo wundi witwa Ndagijimana Télesphore, ko yabaha amakuru.
Umuhoza Claire w’imyaka 24 akaba umwana wa mushiki w’umugabo wo mu rugo rwareze Nyirankuriza ndetse ni we waherekeje Nyirankuriza ajya guhura n’umuryango we wabonetse nyuma y’imyaka 32 .
Kugira ngo hatangire iki gikorwa cyo gushaka umuryango, Umuhoza Claire ni we wahuje Nyirankuriza n’Umuryango witwa Ijwi ry’Umubyeyi utihebye (CCMES), usanzwe ugira uruhare mu gushaka no guhuza abana n’imiryango yabo baburanye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ati ‘‘Twaje mu mutima ndi gusenga mvuga ngo ‘Mana, numfasha Christine akabona umuryango we nzagushima by’iteka ryose. Kuko ndabize neza ko iyo biza kumenyekana Christine uyu muryango atarawubonye byari kuba bibi. Bari kuba bibi kuko bari kumbaza ngo ‘Ndi gushaka kumuzerereza?’.’’
Umunyamabanga wa CCMES, Ufitinema Assoumpta, ashingiye ku kuba umuryango wa Nyirankuriza Christine ubonetse, yasabye ababuranye n’ababo muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ko badakwiye gucika intege mu kubashaka mu gihe batazi niba bariho cyangwa batakiriho, kuko hari icyizere ko babashatse baboneka.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!