Nyirankuriza Christine, w’imyaka 38 warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, arashakisha abagize umuryango we baburanye, barimo se Karenzi Marcel, nyina Kanzihira Athanasie n’abavandimwe be Nyirahabimana Colletta, Ndagijimana Télesphore na Mukandinda Pétronille.
Nyirankuriza ubu atuye mu Mudugudu wa Bihembe, Akagari ka Gihemvu, Umurenge wa Nyabimata mu Karere ka Nyaruguru. Mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi, umuryango we wari utuye mu Karere ka Bugesera.
Mu makuru make yibuka ku buzima bwabo icyo gihe, harimo ko yari afite umwana bakinanaga witwaga Jeannette, ndetse ko umuryango we wajyaga uhahira ku isoko rya Ruhuha. Yibuka kandi bamwe mu baturanyi babo, barimo Gashirabake Cyriaque na Mukurarinda Ananias.
Nyirankuriza avuga ko Jenoside itangiye, yahunganye na se na basaza be berekeza i Kibeho, mu gihe nyina n’abavandimwe be b’abakobwa basigaye aho bari batuye, bizeye ko nyuma bazabasanga.
Ati “Twahungiye mu nkambi i Kibeho, ariko duhaguruka ntabwo twahagurutse n’umuryango wose. Basaza banjye twarahunganye [...] abakobwa basigaranye na mama mu rugo, hanyuma njye na basaza banjye dukurikira papa.”
Abo bari basigaye ariko ntibigeze babageraho.
Nyirankuriza avuga ko ubwo aho bari bahungiye i Kibeho haterwaga, na we yaburanye na se ndetse na basaza be bari kumwe.
Ati “Tugeze i Kibeho bahateye, abo twasize inyuma bataratugeraho. Nisanga basaza banjye na papa twari kumwe twatandukanye, nisanga ari njye njyenyine.”
Yaje gukomeza urugendo atazi aho ajya, aza kubona umuryango atari azi arawukurikira. Nyuma y’urugendo rurerure, bageze mu Karere ka Nyaruguru bacumbika mu rugo rumwe.
Nyuma y’iminsi ibiri, abo yari yakurikiye barakomeje, we asigara muri urwo rugo, ari na ho yakuriye.
Ati “Twahamaze iminsi ibiri, uwo mugabo n’uwo mugore twari kumwe baravuga bati ‘Twebwe reka twigendere’ [...] ni uko nasigaye muri urwo rugo, barandera n’uyu munsi ni ho ndi.”
Nyirankuriza yize amashuri abanza kugeza mu mwaka wa gatatu, ariko ntiyabasha gukomeza. Avuga ko umuryango wamureraga waje kubyara abana, biba ngombwa ko ava mu ishuri kugira ngo abafashe kubarera no gukora indi mirimo yo mu rugo.
Ati “Nize amashuri atatu abanza, ntibyankundira ko nkomeza kwiga. [...] Abo babyeyi babyaye abana, bisaba ko ari njyewe uzajya ubafasha kubarera, bituma ntakomeza ishuri.”
Avuga ko abana yafashije kurera bo babashije gukomeza amashuri mu byiciro bitandukanye, harimo n’uwarangije kaminuza.
Nubwo atabashije gukomeza amashuri, Nyirankuriza avuga ko abonye amahirwe yo kwiga umwuga, yakwifuza kwiga ubudozi kugira ngo abashe kwiteza imbere.
Icyifuzo cye gikomeye ariko ni ukubona amakuru ku muryango we cyangwa umuntu uwo ari we wese waba azi aho abagize umuryango we bageze nyuma ya Jenoside.
Uwaba afite amakuru yamufasha kumenya irengero ry’umuryango we yahamagara kuri 0783 832 747 cyangwa 0791 434 431.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!