IGIHE

Nyaruguru: Uwarokotse Jenoside yatwikiwe inzu, igikoni n’ikiraro cy’inka

0 12-08-2026 - saa 18:12, Nshimiyimana Théogène

Umugore warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, utuye mu Kagari ka Mbuye mu Murenge wa Ngoma w’Akarere ka Nyaruguru, Mukeshimana Agnes, yatwikiwe inzu, igikoni n’ikiraro cy’inka.

Perezida wa IBUKA mu Murenge wa Ngoma, Rurangwa Vincent, yabwiye IGIHE ko Mukeshimana atuye hafi y’urwibutso rwibukirwaho abagore n’abana batwikiwe mu nzu y’ibyatsi mu gihe cya Jenoside, bibukwa tariki ya 19 Gicurasi buri mwaka.

Yagize ati "Iyo nzu batwikiwemo muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 harimo abo mu muryango w’uwatwikiwe inzu, ikiraro n’ibindi.”

Rurangwa yavuze ko mu minsi 100 yo kwibuka Jenoside, akenshi Mukeshimana akorerwa ubugizi bwa nabi, rimwe akarandurirwa imyaka iri mu mirima cyangwa akicirwa itungo.

Perezida wa IBUKA mu murenge wa Ngoma yavuze ko Mukeshimana yigeze kurandurirwa ibishyimbo n’imyumbati, yicirwa ihene, mu mwaka ushize yibwa ibishyimbo ku manywa y’ihangu.

Yemeje ko saa yine z’ijoro rya tariki ya 9 Kanama 2026, Mukeshimana yatwikiwe ibiti by’imihembezo yegetse ku rugo, birashya bitwika ikiraro, umuriro ufata igikoni, nyuma inzu nini na yo irafatwa.

Yagize ati "Uriya mugore watwikiwe we yari mu nzu ari kuvugana kuri telefone n’undi w’i Bugesera gusa ari mu nzu yumvaga ashyushye, akikuraho amashuka agira ngo ni ubushyuhe busanzwe, naho inzu ye yamaze gufatwa iri gushya ariko ntiyabimenya.”

Rurangwa yavuze ko nyuma hari umumotari baturanye watashye, agiye kugera iwe abona ikibatsi cy’umuriro, agenda agikurikiye, asanga ni inzu iri gushya, akubita inzugi, abwira Mukeshimana ibyari biri kuba.

Mukeshimana acyumva iyi nkuru, yasohotse mu nzu, asanga yaba yo, ikiraro ndetse n’igikoni biri gushya. Inyana yari mu kiraro yo yari yamaze kukivamo.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ngoma, Jean Bosco Bizimana, ubuyobozi n’abashinzwe umutekano bakimenya iki kibazo, bihutiye gutabara, bakoresha abaturage n’inama.

Gitifu Bizimana yatangaje ko ukekwaho gutwika inzu ya Mukeshimana yatawe muri yombi, ubu akaba afungiwe kuri sitasiyo y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ya Ngera mu gihe iperereza rikomeje.

Imihembezo Mukeshimana yari yegetse ku rugo ni yo yabanje gutwikwa
Umuriro wafashe ikiaro cy'inka, igikoni n'inzu nini ya Mukeshimana
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza