IGIHE

Nyaruguru: Hegitari zisaga 17 za Pariki y’Igihugu ya Nyungwe zibasiwe n’inkongi

0 4-09-2026 - saa 11:39, Theodomire Munyengabe

Inkongi y’umuriro yibasiye igice cya Pariki y’Igihugu ya Nyungwe giherereye mu Murenge wa Muganza, mu Karere ka Nyaruguru, imaze gutwika hegitari zisaga 17, mu gihe ibikorwa byo kuyizimya bigikomeje ku bufatanye bw’inzego zitandukanye.

Abaturage bavuga ko uyu muriro wadutse mu minsi ishize, ukaba umaze hafi icyumweru. Buri munsi, abaturage bagera kuri 200 bitabira ibikorwa byo kuwuzimya, ariko ukomeje kwiyongera.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Hassan Kamanzi, yabwiye IGIHE ko inkongi yatangiriye hagati mu ishyamba, nko mu bilometero birindwi uvuye ku nkengero za Pariki.

Yavuze ko aho umuriro watangiriye hatuma hakekwa ko waba warakomotse ku bikorwa bya muntu bitemewe bikorerwa muri Pariki. Inzego zitandukanye zikomeje gufatanya mu kuwuzimya.

Ati “Ku bufatanye bw’abaturage, Ingabo, Polisi ndetse n’abakozi ba RDB, ibikorwa byo kuzimya birakomeje kandi hari icyizere cyo kuwuzimya.”

CIP Kamanzi yavuze ko kuba umuriro waratangiriye mu bilometero birindwi imbere mu ishyamba bishimangira ko hakiri abantu bavogera Pariki ya Nyungwe bagakoreramo ibikorwa bitemewe, bishobora kuba intandaro y’inkongi nk’izi.

Yatangaje ko iperereza ririmo gukorwa kugira ngo hamenyekane ababa baragize uruhare muri iki gikorwa, bashyikirizwe ubutabera.

Ati “Kubona hari umuntu ugihirahira akinjira mu ishyamba rya Nyungwe rizwi nk’ibihaha by’igihugu, ni ibintu bidakwiye kwihanganirwa. Abazamenyekana ko babigizemo uruhare bazahanwa n’amategeko.”

Yibukije abaturage kwirinda ibikorwa byose bishobora guteza inkongi y’umuriro, kuko zigira ingaruka zirimo igihombo cy’umutungo, impfu no kwangirika kw’ibidukikije.

Akarere ka Nyaruguru gakora ku gice cya Pariki y’Igihugu ya Nyungwe mu Mirenge ya Kivu, Muganza, Nyabimata na Ruheru. Iyi nkongi yagaragaye mu gice giherereye mu Murenge wa Muganza.

Uyu muririo wahuje n'uko ari mu bihe by'izuba uhita ugira imbaraga cyane
Umuriro umaze iminsi wibasiye ishyamba rya Nyungwe muri Nyaruguru
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza