IGIHE

Nyaruguru: Abagore batangiye bizigamira 100 Frw, bageze ku mutungo wa miliyoni 800 Frw

0 28-09-2026 - saa 21:30, Utuje Cedric

Mu 2006 abagore bo mu Karere ka Nyaruguru, Umurenge wa Rusenge bishyize hamwe bashaka uburyo bakwiteza imbere ndetse bakikura mu bukene, bahitamo guhinga ikawa.

Umuyobozi Mukuru wa Koperative Nyampinga, Mukangago Esther ku wa 23 Nzeri 2026, ubwo abitabiriye Inama Mpuzamhanga yiga ku ikawa basuraga ibikorwa bya Koperative Nyampinga, yavuze ko mu 2005 ari bwo batekereje icyo bakora kugira ngo babashe kwiteza imbere.

Yavuze ko batangiye bazigama amafaranga 100 Frw, gusa nyuma babona batazatera imbere kuri ayo mafaranga, bahitamo gutangira guhinga ikawa kugira ngo biteze imbere.

Ati “Twabonye icyo giceri ntaho kizatugeza noneho twigira inama y’uko mu 2006 twatangira guhinga ikawa.”

Kubera kwishakamo ibisubizo, bahawe ubutaka n’ubuyobozi bw’igihugu bwo guhingaho iyo kawa noneho bayikora igihe kinini cyane.

Ati “Kuva icyo gihe dutangiye guhinga iyo kawa nibwo twatangiye kunezerwa, dutangira kwiyitaho ubwacu, tukibuka gukaraba kandi mbere ntanubwo twakarabaga.”

Bigeze mu 2009 iyi koperative yabonye ubuzima gatozi noneho mu 2011 bongeye kubona amahirwe yo kwagura ibikorwa byabo kuko Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere iyoherezwa mu mahanga ry’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi (NAEB) yabahaye ubutaka bwo kubakaho uruganda rutunganya ikawa.

Nubwo NAEB yari yabahaye ibyo byangombwa ndetse n’ubutaka, babuze ubushobozi bwo gutangira kurwubaka ndetse bajya ahantu hatandukanye bashaka inguzanyo ariko babura uburyo babitangiza.

Mukangago yavuze ko nyuma y’ijambo rya Perezida Paul Kagame yavuze, avuga ko imishinga yose yo mu cyaro ikwiriye gutangira gushyirwa mu bikorwa bahise babona abaterankunga bo kubafasha kurwubaka.

Mu 2014 nibwo Umuryango Sustainable Growers ushyigikira abagore bahinga ikawa kubikora mu buryo bugezweho wahise ubatera inkunga yo kububakira urwo ruganda ndetse utangira no kubigisha uburyo bakwiriye kuyitunganyamo ndetse n’ibindi.

Ati “Icyangombwa cyacu twakibonye mu 2011, noneho mu 2014 Suistanable Growers idutera inkunga ya miliyoni 27 Frw yo gutangiza ibyo bikorwa.”

Kugeza ubu uru ruganda rutunganya ikawa ingana na toni 76 ku mwaka kandi rukaba rwinjiza arenga ibihumbi 600$ biturutse ku masoko akomeye bayigurishaho yo mu bihugu byo muri Amerika, iby’i Burayi, Aziya ndetse n’ahandi.

Uru ruganda rumaze imyaka irenga 10 rukora rufite agaciro k’amafaranga asaga miliyoni 600 Frw ni mu gihe ibikorwa bya koperative muri rusange byo bigera kuri miliyoni 800 Frw.

Mukamusoni Fainnah watangiranye n’iyi koperative yavuze ko ubwo yisungaga kuri bagenzi be mu gukora ubuhinzi bw’ikawa bamuciye intege mu buryo bugaragara aho bababwiraga ko nta mugore ukwiriye guhinga ikawa.

Ati “Dutangira guhinga ikawa bamwe baradusetse bavuga ngo nta mugore ukwiriye gutera ikawa kuko umugore wayiteye aba yabaye igishegabo.”

Yakomeje avuga ko ubu amaze kwiteza imbere mu buryo bugaragara kuko yabashije kwishyurira ishuri abana be ndetse abasha no kwiyubakira inzu y’ibyumba bine.

Mukagitori Marie Therese we yavuze ko amaze kubona uburyo bagenzi be bari bamaze kwiteza imbere kubera ubuhinzi bw’ikawa na we yarabagereye barafatanya none ubungubu na we amaze kugera ku rwego rushimishije.

Ati “Icyatumye nkunda ikawa ni uko zatugejeje kuri byinshi kuko nabashije kurihira abana bariga barangiza Kaminuza. Mu rugo iwanjye tumeze neza, kuko ntanga mituweli ku gihe kandi ndi no muri Ejoheza n’ibindi.”

Umuyobozi Mukuru wa Koperative Nyampinga yavuze ko batangiye bizigamira igiceri cya 100 Frw gusa ubungubu bakaba bamaze kwiteza imbere mu buryo bugaragara kubera ubuhinzi bw'ikawa
Akanyamuneza ni kose ku bagore babarizwa muri koperative Nyampinga kubera iterambere bagejejweho no guhinga ikawa
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza