Ubuyobozi bw’Umurenge wa Busasamana mu Karere ka Nyanza bwatangaje ko bwafatanye inzoga zitujuje ubuziranenge umwarimu wigisha mu mashuri yisumbuye, ahita atabwa muri yombi.
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 20 Kanama 2026 ni bwo ku Mugonzi ahazwi nko kuri 40 mu Kagari ka Nyanza, abayobozi bo mu nzego z’ibanze, DASSO, Polisi n’abaturage bapakira izi nzoga mu modoka, uyu mwarimu areba.
Uko bigaragara iwe hari ububiko bw’izi nzoga kuko hari nyinshi.
Mu gihe bapakiraga inzoga zitujuje ubuziranenge, abapolisi basabye mwarimu kwinjira mu modoka imbere, maze bamushyira hagati yabo, bamujyana kumufungira kuri sitasiyo ya Polisi ya Busasamana.
Umukozi ushinzwe imari n’ubutegetsi mu Murenge wa Busasamana, Bisengimana Joseph yabwiye IGIHE ko bahawe amakuru bajya gufata izi nzoga zitujuje ubuziranenge.
Yagize ati "Twagendeye ku makuru twahawe tugezeyo tuzisangayo."
Nta mubare wamenyekanye w’izi nzoga gusa zari mu mifuka irenga 50.
Mwarimu watawe muri yombi afite ubukwe tariki ya 30 Kanama 2026. Mu minsi yashize yafungiwe gutwara ikinyabiziga yanyoye inzoga, akatirwa igifungo cy’amezi atatu gisubitse.
Mu Rwanda gahunda yo Kurwanya inzoga zitujuje ubuziranenge irakomeje. Ubuyobozi busaba abaturage kwirinda kuzinywa no kuzicuruza, ukizifite asabwa kubwira ubuyobozi bukazitwara maze bukazimena.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!