IGIHE

Nyanza: Umugabo yapfuye azamura Ibendera ry’u Rwanda

0 18-08-2026 - saa 20:22, Nshimiyimana Théogène

Ntezimana Bertain wari umuzamu yitabye Imana ubwo yashakaga uburyo bwo kuzamura Ibendere ry’u Rwanda. Uyu mugabo yuriye icyuma yari agiye kurizamurahi kiravunika yikubita hasi ahita apfa.

Ntezimana uri mu kigero cy’imyaka 36 warindaga Ikigonderabuzima cya Mweya kiri mu Kagari ka Gahunga mu Murenge wa Nyagisozi mu Karere ka Nyanza.

Umwe mu bo mu muryango we yabwiye IGIHE ko ku wa 14 Kanama 2026 Ntezimana yari yuriye icyo cyuma ageze hejuru kiravunika akubita umutwe hasi, aviramo imbere bamujyana ku Kigonderabuzima cya Mweya na ho bamwohereza ku Bitaro bya Nyanza bagezeyo na byo bimwohereza ku Bitaro bya Kaminuza bya Butare, CHUB.

Yagize ati “Yakoreraga koperative yitwa ’Umoja ni Nguvu Rwanda Cooperative’ yitabye Imana ageze mu Bitaro bya CHUB."

Umuyobozi Wungirije w’Ikigo nderabuzima cya Mweya, Ukwitegetse Léocadie yavuze ko ibyabaye na we yabyumvise ariko nta bindi yarenzaho kuko atarabona raporo ya muganga.

Ntezimana Bertain asize umugore n’abana bane. Umurambo we uri mu Bitaro bya CHUB.

Ibiro by'Akarere ka Nyanza
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza