IGIHE

Nyanza: UNILAK yashyize ku isoko ry’umurimo abanyeshuri 295

0 23-09-2026 - saa 13:55, Nshimiyimana Théogène

Kaminuza y’Abalayiki b’Abadventiste b’Umunsi wa Karindwi (UNILAK), Ishami rya Nyanza, yashyize ku isoko ry’umurimo abanyeshuri 295 basoje amasomo mu mashami atandukanye.

Ibirori byo gutanga impamyabumenyi byabaye ku wa 22 Nzeri 2026, bibera ku cyicaro cya UNILAK Ishami rya Nyanza giherereye mu Murenge wa Busasamana, mu Karere ka Nyanza.

UNILAK yatangijwe mu 1997 n’umuryango w’ababyeyi b’Abadventiste b’Umunsi wa Karindwi baharanira iterambere ry’uburezi (FAPADER).

Muri uyu muhango, UNILAK yatanze impamyabumenyi ku nshuro ya 20 mu mashami arimo Amategeko, Ubukungu n’Imicungire y’Imari, Kwita ku Bidukikije ndetse n’Ikoranabuhanga, aho abasoje amasomo bose hamwe ari 295 bashyizwe ku isoko ry’umurimo.

Abahawe impamyabumenyi baturutse mu bihugu icyenda bitandukanye birimo u Rwanda, Liberia, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Tchad n’ibindi. Muri bo, abanyeshuri 191 bahawe impamyabumenyi y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza, mu gihe 104 bahawe impamyabumenyi y’Icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza.

Umuyobozi wa UNILAK, Prof. Jean Ngamije, yashimiye abasoje amasomo ndetse n’ababyeyi babo, avuga ko iyi Kaminuza ikomeje kuba ihuriro ry’abanyeshuri baturuka mu bihugu bitandukanye kandi ikagira ubufatanye n’amashuri makuru yo hanze y’u Rwanda, harimo ayo mu Bushinwa.

Ati "Ndashimira abanyeshuri basoje amasomo yabo n’ababyeyi bazana abana babo tukabarerera, Kaminuza ya UNILAK yabaye igicumbi cy’amahanga yose kandi yizerwa mu bihugu bitandukanye kuko mu bihe bitandukanye twohereza abanyeshuri hanze y’u Rwanda mu kazi cyangwa kwiga byose babikesha kwiga muri Kaminuza ya UNILAK."

Bamwe mu banyeshuri basoje amasomo bavuze ko kuba barize muri UNILAK ari amahirwe bagiye gukoresha neza, bakabyaza umusaruro impamyabumenyi bahawe.

Jess Walker ukomoka muri Liberia, wahawe impamyabumenyi y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza, yashimiye ubuyobozi bwa Kaminuza, abarimu ndetse n’ababyeyi, avuga ko nubwo abanyeshuri baturukaga mu bihugu bitandukanye bafite imico itandukanye, barangije ari bamwe bafite ubumenyi bahawe na UNILAK.

Ati "Ndashimira ubuyobozi bwa Kaminuza, abarimu n’ababyeyi, twe twaturutse mu gihugu cya Liberie n’abandi baturuka ahandi tugitangira twari dufite imico itandukanye ariko turangije turi umwe, igikenewe aricyo ubumenyi UNILAK yarakiduhaye natwe tukibyaze umusaruro binagirire abandi akamaro."

Nsanganiye Vincent, wahawe impamyabumenyi y’Icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza, yavuze ko bagiye gukomeza gushaka uburyo bakoresha neza ubumenyi bahawe kugira ngo bugirire abandi akamaro.

Ati "Tugiye gukomeza dushaka uburyo impamyabumenyi dukuye muri UNILAK tuyibyaza umusaruro binagirire akamaro abandi."

Niyogakiza Jotham uhagarariye UNILAK mu by’amategeko, yabwiye abahawe impamyabumenyi ko kurangiza amasomo atari iherezo ahubwo ari intangiriro y’urugendo rushya.

Ati "Abanyeshuri basigaye ntimurambirwe mutere ikirenge mu cya bakuru banyu kandi turashimira abatugana ntituzahwema kubakira neza kuko ni yo ntego yacu."

Umusenateri mu Nteko Ishinga Amategeko, umutwe wa Sena, Hon. Prof. Uwimbabazi Penine, wari umushyitsi mukuru muri uyu muhango, yasabye abahawe impamyabumenyi kujya bahanga imirimo aho gutegereza kuyihabwa.

Ati "Ndashimira abahawe impamyabumenyi, mugende muhange imirimo aho kuyisaba, impamyubumenyi ni ingenzi kandi impamyabumenyi igaragarire mu bikorwa mushaka ibisubizo."

Yakomeje agira ati "Impamyabumenyi ni intangiriro y’urugendo si iherezo ry’urugendo, bityo mufite impamyabumenyi ikwiye kubufungura, mureme amahirwe aho gushaka amahirwe, murangwe n’imico myiza, mugira ubunyangamugayo kandi aho mugiye."

Mu rwego rwo kwizihiza imyaka 20 ishize UNILAK itanga impamyabumenyi, ibirori byo guha impamyabumenyi abarangije amasomo bizakomereza ku ishami rya Rwamagana ku wa 24 Nzeri 2026, naho ku wa 1 Ukwakira 2026 bikazasorezwa ku ishami rya Kigali.

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza