IGIHE

Nyanza: Abantu 17 bakekwaho ubujura n’ubugizi bwa nabi batawe muri yombi

0 9-05-2025 - saa 16:23, Theodomire Munyengabe

Abantu 17 baheruka gutera ahakorera sosiyete ikora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu karere ka Nyanza, mu Murenge wa Nyagisozi, batawe muri yombi kugira ngo bakurikiranwe ku byaha bakekwaho birimo gukomeretsa abantu umunani, kwiba amabuye no kwangiza ibikoresho.

Ni nyuma y’aho mu ijoro ryo ku wa 6 Gicurasi 2025 bikekwa ko ari bo bagiye mu kirombe gicukurwamo amabuye y’agaciro cya Sosiyete yitwa Almaha Mining kiri mu Kagari ka Gahunga, Umudugudu wa Gatare bakomeretsa abantu umunani, biba amafaranga ndetse bangiza ibikoresho, baniba amabuye y’agaciro.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, SP Emmanuel Habiyaremye, yabwiye IGIHE ko abafashwe ubu bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Busasamana.

Ati “Bakekwaho ko mu ijoro ryo ku itariki ya 6 Gicurasi bakomerekeje abantu umunani, biba amabuye y’agaciro ya coltan, amafaranga ndetse banangiza n’ibikoresho.”

SP Habiyaremye, yakomeje avuga ko kandi bakekwaho gucukura no kugurisha amabuye y’agaciro bidakurikije amategeko aho banafatanywe moto ebyiri bakoreshaga mu kuyatwara, na zo zikaba zifungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Nyagisozi, mu gihe iperereza rigikomeje.

Yaboneyeho kwibutsa abantu ko Polisi iburira umuntu wese watekereza nabi akijandika mu gukora ibyaha nk’ibi cyangwa se ibindi, kubireka ahubwo agafatanya n’abandi gukora imirimo yemewe kuko ubigerageza wese bitamugwa amahoro.

Abantu 17 bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Busasamana bakekwaho ibyaha bitandukanye birimo ubujura
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza