IGIHE

Nyamagabe: Inzu yubatswe hejuru y’imyobo yajugunywemo abazize Jenoside yakorewe Abatutsi yasenywe

0 5-09-2023 - saa 11:11, Theodomire Munyengabe

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Mbazi mu Karere ka Nyamagabe bwafashe umwanzuro wo gusenya inzu yakorerwagamo ubucuruzi bw’akabari kugira ngo hakomeze ibikorwa byo gushakisha imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, bishwe bakajugunywa mu myobo ndetse ikubakwa hejuru.

Igikorwa cyo gushakisha imibiri y’abazize Jenoside kimaze iminsi 10 nyuma y’amakuru yamenyekanye ko hari imibiri yubatswe hejuru mu rwego rwo gusibanganya ibimenyetso.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mbazi, Ndagijimana Valens, yabwiye IGIHE ko ibi bikorwa byashyizwemo imbaraga nyuma y’amakuru yatanzwe na nyirinzu akigera mu maboko y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, ya Gasaka.

Yavuze ko uwafashwe yitangiye amakuru ko no mu nzu imbere harimo imibiri biba ngombwa ko hasenywa kugira ngo imirimo yo gushakisha ibashe gukomeza hato hatazagira n’uwo inzu igwira.

Yagize ati “Byasabye ko tuyisenya ngo itazanagwira abantu ariko usibye n’ibyo na nyir’ubwite yari yamaze kugaragaza ko no muri ‘salon’ hari indi myobo bubakiyeho, biba ngombwa ko tuyisenya ngo ducukure neza itagwiriye abaturage.’’

Gitifu Ndagijimana yakomeje avuga ko uwatanze amakuru yavuze ko hari imyobo itatu hejuru y’iyi nzu yasenywe hakaba hari n’indi yavuze bagishakisha hafi yaho.

  Abaturage bakomeje guhishirana cyane baryamira ukuri

Gitifu Ndagijimana yagaye abaturage bakomeje guhisha ukuri nyuma y’imyaka 29 ishize Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe.

Yagize ati “Tumaze gufata abantu 10 bari batwimye amakuru nyuma tukaza kuyabona ndetse n’imibiri iri kubonwa hari abo tugeraho tukamenya. Hari nk’umukobwa twamenye bitewe n’igitambaro yishwe yambaye. Baramubonye abari bamuzi bamenya ko icyo gitambaro ari icye. Twabaza umuntu tuti kuki utari wabitubwiye akabura icyo avuga.’’

“Hari n’undi muntu duherutse kubona mu murima utari warerekanwe kandi uwamwishe yari yarireze muri gereza ariko yanga kumugaraaza. Ubu vuba aha ni bwo yabyemeye.’’

Bamwe mu baturage bo muri Mbazi batunzwe agatoki ko bagiye bahishirana mu gisa no gusibanganya ibimenyetso.

Yakomeje ati “Uko biri kose tuzakomeza gushakisha ukuri.’’

Amakuru IGIHE yamenye ni uko mu Kagari ka Ngambi ahari gutahurwa iyi mibiri ngo muri Jenoside yakorewe Abatutsi hari bariyeri yari yarashyizweho n’uwari konseye w’iyari segiteri y’aho kubatse ubu, witwaga Serambyo.

Iyo bariyeri yatangiraga Abatutsi bavaga mu bice bya Nyanza, Kaduha, Musange n’ahandi berekeza i Murambi ya Nyamagabe aho bari bizeye ubuhungiro muri Zone Turquoise ariko bakaba barahiciwe.

Amakuru avuga ko kunyura kuri iyo bariyeri muri Jenoside byari bigoye cyane ndetse abenshi bahaguye.

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Mbazi busaba abaturage kugira ubutwari bwo kuvugisha ukuri ku byabaye, ahari imibiri ikagaragazwa igashyingurwa mu cyubahiro gikwiye kuko ari yo nzira yonyine y’ubwiyunge.

Kugeza ubu ntiharamenyekana umubare nyakuri w’imibiri imaze kubonwa kuko imyinshi yangiritse cyane kubera igihe gishize. Hategerejwe inzobere zizagaragaza imibare ihamye.

Bari babanje gucukura hafi y'inzu ariko byabaye ngombwa ko isenywa
Imirimo yo gushaka imibiri y'abazize Jenoside iri gukorerwa mu muganda uhuriwemo n'abaturage
Mbere yo gusenya iyi nzu yabanje gusakamburwa ivanwaho amategura
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza