Rwiyemezamirimo washoye imari mu kubaka ibagiro rya kijyambere mu Karere ka Nyagatare yatangije gahunda yo kugaburira inka indyo yihariye igamije kuzibyibushya ku buryo zigera ku biro bikwiye byo kubagwa mu gihe cy’amezi atatu gusa.
Ku bufatanye n’ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare, iyi gahunda igamije kongera umubare w’inka zibagwa kugira ngo bifashe iri ibagiro rya kijyambere kubona inka zihagije zo kubaga.
Akarere ka Nyagatare kavuga ko nyuma yo kubona iyi gahunda, ubuyobozi bw’aka karerere bwahise bumuha ubutaka bungana na hegitari eshanu bwo gukoreraho.
Kuri ubwo butaka kandi, rwiyemezamirimo afatanyije n’akarere ka Nyagatare barateganya gutangiza gahunda yo guhugura abandi borozi babyifuza ubwo buryo bwo kubyibushya inka ku buryo na bo babikorera izabo bakajya bazigemura kuri iryo bagiro zifite ibiro bikwiye.
Umuyobozi w’agateganyo w’Akarere ka Nyagatare, Kakooza Henry, yabwiye RBA ko bahaye rwiyemezamirimo ubwo butaka kugira ngo ahakorere, bityo n’abandi borozi bajye bahakorera urugendoshuri. Ni ubutaka bwakororerwaho inka zigera kuri 200.
Ati "Tumaze kugira n’abandi borozi bagera kuri 18 biteguye kujya mu bworozi bw’inka z’inyama. Bazajya bahabwa amahugurwa na rwiyemezamirimo ndetse anabakurikirane bigendanye n’amasezerano bazagirana.”
Nubwo aka karere kazwiho kugira inka nyinshi, usanga akenshi izigomba kubagwa zitaba zujuje ibiro bikwiye byo kubagwa bitewe nuko ziba zariye indyo iba idafite intungamubiri zihagije. Ni yo mpamvu ubu buryo bwatekerejweho.
Umwe mu borozi wo mu karere ka Nyagatare, Sagisengo Emmanuel, yavuze ko yiteguye kwitabira iyi gahunda kuko ayibonamo inyungu itubutse.
Avuga ko ubu afite ibimasa 35 ari kubyibushya kandi afite gahunda yo kubyongera ku buryo azajya ageza ku ibagiro ibimasa 100 yitayeho mu mezi atatu.
Ati “Ibimasa ubitangirana bikiri bitoya ku buryo ikimasa cy’ibihumbi 500 iyo ukiragiye nk’umwaka uba wakigurisha nka miliyoni.”
Iri bagiro ryo mu Karere ka Nyagatare rifite ubushobozi bwo kubaga inka 200 ku munsi. Ryuzuye muri 2023 rwiyemezamirimo waryo aritanzeho miliyoni 1,5 Frw.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!