IGIHE

Nyagatare: Bamwe mu baturage basigaye basengera mu nzuri

0 6-09-2026 - saa 08:22, Niyontegereje Etienne

Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Nyagatare bahisemo kujya basengera mu nzuri bitwaje ko zimwe mu nsengero basengeragamo zifunze kubera ko zitujuje ibisabwa. Ubuyobozi bw’aka karere bwababuriye kuri iyi myitwarire, bubibutsa ko itemewe.

Aba baturage basengera mu rwuri runini ruri mu Mudugudu wa Busana, mu Murenge wa Nyagatare. Abahurira muri uru rwuri baba bari mu matsinda atandukanye, buri tsinda rigashingira ku gace abarigize baturukamo.

Bamwe mu bahasengera bavuga ko bahisemo kuhajya kubera ko insengero bari basanzwe basengeramo zafunzwe, bityo bakumva ko bagomba gushaka ahandi bakomereza amasengesho.

Umwe mu baturage baganiriye na IGIHE, utifuje ko amazina ye atangazwa, yavuze ko yaturutse i Bugaraga mu Murenge wa Rwimiyaga.

Yagize ati “Insengero zarafunzwe kandi dukeneye gusenga. Ni yo mpamvu twaje hano, kuko dushaka gukomeza gusenga. Tuza hano kuko ari ho ibyifuzo byacu bisubizwa.”

Undi muturage uturuka i Bugaraga na we yavuze ko “Twaje hano kuko dukeneye gusenga. Nubwo insengero zarafunzwe, natwe dukeneye aho dukorera amasengesho yacu, tukageza ku Mana ibibazo n’ibyifuzo byacu.”

Undi muturage uturuka i Kabare mu Murenge wa Musheri, yavuze ko bakomeza gusengera muri urwo rwuri kuko bumva ko ari ho babonera umugisha, ibyifuzo byabo bikahasubirizwa.

Yagize ati “Impamvu tuza hano ni uko ari ho tubonera imigisha kandi ibyifuzo byacu bigasubizwa. Ni yo mpamvu dukomeza kuza kuhasengera.”

Nubwo abajya gusengera muri urwo rwuri bavuga ko bafite impamvu zibatera kubikora, hari abandi baturage banenga iyo myitwarire, bavuga ko hari abata imirimo yabo bakirirwa mu masengesho.

Aba baturage, IGIHE yasanze bakora mu muhanda, bavuze ko gusenga ari ingenzi, ariko ko bitagakwiye gutuma umuntu yirengagiza inshingano ze cyangwa imirimo imutunze. Bongeyeho ko batumva impamvu hari abahitamo gukora ibikorwa bibujijwe.

Bavuze ko hari abantu bamara igihe kinini mu masengesho, bakibagirwa gukora imirimo y’ubuhinzi, ubworozi cyangwa indi ibafasha kubona ibitunga imiryango yabo.

Bemeza ko iyo myitwarire ishobora kugira ingaruka ku mibereho y’umuryango, kuko umuntu ashobora kwisanga mu bukene cyangwa agahanirwa kutubahiriza amabwiriza yashyizweho.

Umwe mu baturage banenga iyo myitwarire yavuze ko gusenga no gukora bikwiye kujyana.

Yagize ati “Gusenga ni byiza, ariko umuntu agomba no gukora. Ntibikwiye ko ahora ajya gusenga, akibagirwa imirimo imutunze n’inshingano ze.”

Yakomeje ati “Njye ntuye mu Mudugudu wa Mugari. Hari umuturanyi uhora ajya gusengera hariya. Twumva bavuga ngo ‘Haleluya, Haleluya’, ariko njye sinajyayo kuko bibujijwe.”

Bamwe mu baturage bagaragaza kandi ko aho abo bantu basengera muri urwo rwuri hari ikimenyetso cyerekana ko kuhakorera ibyo bikorwa bitemewe.

Bavuga ko hari abagerageje gusiba icyo kimenyetso, ariko ko kugisiba bidakuraho amabwiriza yashyizweho cyangwa ngo bitume ibyo bikorwa byemerwa.

Aba baturage bavuga ko gukomeza gusengera ahantu hatemewe bishobora guteza ibibazo, cyane cyane mu gihe ubuyobozi bukomeje kugenzura iyubahirizwa ry’amabwiriza agenga ahakorerwa ibikorwa byo gusenga.

Aganira na IGIHE, Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Kakooza Henry, yavuze ko ubuyobozi bwamenye ikibazo cy’abaturage basengera mu nzuri kandi ko ibyo bikorwa bitemewe. Yahamije ko hamaze gufatwa abantu 58, bakigishwa ko bakwiye gusengera mu nsengero zemewe.

Yavuze ko abaturage bagomba kubahiriza amabwiriza kandi bakirinda ibikorwa bitemewe.

Ati “Iki ni ikibazo twamenye kandi ntabwo byemewe. Abaturage bagomba kwirinda ibikorwa bitemewe. Hari insengero zemewe basengeramo; bagomba kubahiriza icyemezo cyafashwe aho gushaka ahandi hatemewe gukorera ibikorwa byo gusenga.”

Ubuyobozi busaba kandi abaturage kwirinda ko ibikorwa byo gusenga bibatera kwirengagiza inshingano zabo za buri munsi. Bushimangira ko umuturage akwiye kugira gahunda imufasha gusenga, ariko akanakora imirimo imutunze n’itunga umuryango we.

Kakooza yavuze kandi ko gusengera ahatemewe bishobora guteza ingaruka nyinshi, zirimo kuba abantu bahagirira ibyago ntibimenyekane.

Ati “Bagomba gusengera ahantu hemewe, kuko bashobora kugira ibyago ntitubimenye. Si rimwe cyangwa kabiri humvikanye abantu baguye ahantu hatandukanye. Basengere ahantu hemewe, kuko ku gasozi bashobora kuhagirira ibyago.”

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza