Ubuyobozi bw’Ibitaro bya Nyagatare bwatangaje ko kuva muri Nyakanga 2025 kugeza muri Kamena 2026, abangavu 1404 bari munsi y’imyaka 18 batewe inda, busaba urubyiruko kwirinda ubusinzi, ibiyobyabwenge n’imyitwarire ishobora gushyira ubuzima n’ejo hazaza habo mu kaga.
Ibi byatangajwe kuri uyu wa Kane, tariki ya 17 Nzeri 2026, ubwo mu Karere ka Nyagatare hizihizwaga Umunsi Mpuzamahanga w’Abatuye Isi, wari ufite insanganyamatsiko igira iti “Urubyiruko rugera ku ntego z’iterambere rirambye.”
Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro bya Nyagatare, Dr Ndayambaje Eddy, yavuze ko ibibazo urubyiruko ruhura na byo bishobora kugira ingaruka ku buzima bwo mu mutwe no ku mibereho yarwo muri rusange, by’umwihariko iyo rudafite ubushobozi bwo kubyitwaramo neza.
Yagaragaje ko mu mwaka wa 2025/2026, abantu 3928 bivuje indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina muri Nyagatare, barimo urubyiruko 1071, bangana na 27,3%.
Ati “Ku kibazo cy’abangavu batwara inda, dufite urubyiruko 1404. Aba bari munsi y’imyaka 18, ibi rero na byo ni ikibazo. Muri Nyagatare, mu myaka yashize twakomeje kuza ku mwanya wa mbere mu kugira abangavu batwara inda. Urubyiruko rero turarusaba kwirinda kugira ngo ejo hazaza harwo rutahazambya.”
Dr Ndayambaje yavuze kandi ko muri uwo mwaka hagaragaye abantu bashya 500 banduye Virusi itera Sida, barimo urubyiruko 91.
Yibukije urubyiruko ko rufite ubushobozi bwo kwirinda indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina na Virusi itera Sida, ndetse no gufata ibyemezo birengera ubuzima bwarwo.
Irakoze Diane, w’imyaka 23 usanzwe akora ubuhanzi bwo gushushanya, yavuze ko bamwe mu rubyiruko batumvira inama z’ababyeyi, bikaba bishobora kubashyira mu bibazo birimo gutwara inda bakiri bato.
Yasabye ko hakomeza gushyirwa imbaraga mu guteza imbere ubuhanzi kugira ngo urubyiruko rubukora rubashe kubugira umwuga urutungira.
Tuyizere Joshua, uri mu rubyiruko rukora ibiryo by’amatungo n’ifumbire, yavuze ko kimwe mu bibazo bikibangamiye urubyiruko ari ukubura igishoro cyo gushyira mu bikorwa imishinga ruba rufite.
Ati “Abenshi uko babona igishoro bagashyira mu bikorwa imishinga yabo, ni na ko batanga akazi kuri bagenzi babo. Babandi bitwara nabi na bo bazagenda bagabanuka buhoro buhoro.”
Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Ishungure Parfait, yavuze ko u Rwanda rufite amahirwe yo kuba igice kinini cy’abaturage barwo ari urubyiruko.
Yavuze ko 70% by’Abanyarwanda bari munsi y’imyaka 35, mu gihe 27% bari hagati y’imyaka 16 na 30.
Yagaragaje ko Leta ikomeje gushyiraho gahunda zifasha urubyiruko kubona ubumenyi n’amahirwe yo guhangana ku isoko ry’umurimo no kugera ku ntego z’iterambere.
Yanibukije urubyiruko kwirinda imibonano mpuzabitsina ishobora gushyira ubuzima bwarwo mu kaga, kwipimisha no gufata ibyemezo bizatuma rugira ejo hazaza heza.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!