U Rwanda rwasabye umuryango mpuzamahanga kurwanya urwango, guhakana jenoside no kwimakaza ubutabera, rugaragaza ko kwibuka abazize Jenoside bidakwiye kugarukira ku muhango na raporo, ahubwo bigomba gutuma hafatwa ingamba zo gukumira ko yongera kubaho.
Ibi byagarutsweho na Ambasaderi Uhagarariye u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye, Martin Ngoga mu ijambo yagejeje ku Nteko Rusange yawo i New York, ku wa 12 Ukwakira 2026. Yavugaga ku kwibuka jenoside, iterambere rirambye rya Afurika n’amahoro arambye kuri uyu mugabane.
Amb. Ngoga yashimye ibikorwa bya Loni byo kwibuka, kwigisha no gukumira jenoside, ariko agaragaza ko nyuma y’imyaka 32 Jenoside yakorewe Abatutsi ihitanye abasaga miliyoni, hakwiye gusuzumwa amasomo yayikuwemo n’uko ashyirwa mu bikorwa.
Ati “Ni iki mu by’ukuri twize, kandi ayo masomo ayobora ate ibikorwa byacu uyu munsi?”
Yavuze ko iminsi mpuzamahanga yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, Holocaust na Jenoside yo muri Srebrenica ikwiye kugira umusaruro ugaragarira mu guhindura imyumvire, gushimangira uburezi no gutuma hafatwa ingamba zo gukumira jenoside.
Yagaragaje ko biteye impungenge kuba abantu bagikorerwa itotezwa bazira abo ari bo, ubwoko, ururimi cyangwa imyemerere yabo, mu gihe guhakana jenoside, gusingiza abayikoze no gutera ubwoba abayirokotse bikomeje, haba ku mbuga nkoranyambaga cyangwa ahandi.
Ngoga yibukije ko Jenoside yakorewe Abatutsi yabanje gutegurwa binyuze mu ivangura, kwambura abantu agaciro no gukwirakwiza urwango.
Yavuze ko mu 1994 radiyo zakoreshejwe mu gukwirakwiza urwango no gushishikariza abantu urugomo, naho ubu imbuga nkoranyambaga n’ikoranabuhanga rishya bikaba bituma ubutumwa nk’ubwo bukwirakwira vuba
Yanenze ko bamwe mu basebya amatsinda y’abantu cyangwa bakabashishikariza kwangana bahabwa urubuga n’agaciro muri politiki, aho kubazwa ibyo bakoze.
Ati “Ntidushobora kuvuga mu buryo bwizewe ko dukumira jenoside, mu gihe twemerera urwango kuba igikoresho muri politiki.”
Abasaga 1000 bakekwaho jenoside baracyashakishwa
Ambasaderi Ngoga yagaragaje ko nyuma y’imyaka isaga 32, u Rwanda rugishakisha abantu barenga 1000 bakekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ati “Twakwibuka dute abazize Jenoside, mu gihe abakekwaho gukora ibyo byaha bakomeje kwihisha ubutabera?”
Yashimiye ibihugu byafashije u Rwanda kugeza imbere y’ubutabera abakoze Jenoside n’ibyaha byibasiye inyokomuntu, asaba ibihugu gushimangira ubufatanye mu butabera, kurwanya ihakana rya jenoside no kurinda abayirokotse.
Umutungo wa Afurika ukwiye kugirira akamaro abaturage
Ku byerekeye iterambere rya Afurika, Ngoga yavuze ko raporo y’Umunyamabanga Mukuru wa Loni igaragaza ko ikibazo cy’umugabane atari ukubura umutungo gusa, ahubwo ari ubushobozi buke bwo kuwubyaza agaciro, kuwugumana no kongera kuwushora mu bukungu.
Raporo igaragaza igihombo n’amahirwe y’ubukungu atabyajwe umusaruro bigera kuri miliyaro 2100 z’Amadolari, ugereranyije na miliyari 97 z’Amadolari y’ishoramari ritaziguye ry’amahanga na miliyari 42$ z’inkunga y’iterambere mu 2024.
Ngoga yasobanuye ko iyo mibare ishimangira ko Afurika ikwiye kunoza imicungire y’umutungo no kuwongerera agaciro imbere mu bihugu.
Yavuze kandi ko hagati ya 2000 na 2021, umutungo kamere muri Afurika wari ku mpuzandengo ya 11,8% by’umusaruro mbumbe, ugereranyije na 2,8% ku Isi, nyamara uyu mugabane ukomeza kubaho mu bukene n’umutekano muke.
Yashimangiye ko hakenewe imiyoborere myiza, kubazwa inshingano no gusaranganya inyungu mu buryo buboneye.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!