IGIHE

Ntabwo bivuguruza ukuri kw’amateka- Dr Gakwenzire ku cyemezo Urukiko rw’u Bufaransa rwafashe ku basirikare babwo mu Bisesero

0 10-09-2026 - saa 17:33, IGIHE

Perezida wa IBUKA, Dr Gakwenzire Philbert yatangaje ko icyemezo cy’ubutabera bw’u Bufaransa kivuga ko abasirikare b’u Bufaransa bari mu Bisesero nta bubasha bari bafite bwo gutabara Abatutsi kidashimishije kandi nta butabera burimo, kandi bidakuraho ukuri kw’amateka yabayeho mu Rwanda. Yashimangiye ko iki kirego gishobora kuzagezwa no mu rukiko rwo ku mugabane w’u Burayi.

Ku wa 9 Nzeri 2026, Urukiko Rusesa Imanza rwanzuye ko dosiye y’aba basirikare bashinjwaga kudatabara Abatutsi bahungiye mu misozi ya Bisesero mu Burengerazuba bw’u Rwanda ifunzwe burundu.

Imiryango iharanira uburenganzira bw’ikiremuntu irimo Survie, Ibuka, FIDH, LDH na Licra, ndetse n’abarokotse Jenoside batandatu, ni bo bari baratanze ikirego mu 2005 nyuma yo gukusanya ibimenyetso n’ubuhamya.

Abatanze ikirego bavuze ko abasirikare ba Opération Turquoise bari bazi ubwicanyi bwakorwaga mu Bisesero ariko bakabirebera, bigatuma Abatutsi benshi bicwa hagati ya tariki ya 27 n’iya 30 Kamena 1994 kandi bari bafite ubushobozi bwo gutabara.

Mu 2018, urukiko rwanzuye ko iperereza rihagarara, uyu mwanzuro ushimangirwa n’Urukiko Rukuru mu Ukwakira 2023 no mu Rukiko rw’Ubujurire mu Ukuboza 2024. Abatanze ikirego bahisemo kwitabaza Urukiko Rusesa Imanza, ari na rwo rusumba izindi.

Perezida wa IBUKA, Dr. Gakwenzire Philbert yabwiye RBA ko iki cyemezo kidashimishije ariko bitanagomba guhagararira aho kuko iki cyemezo kidasimbura ukuri kw’amateka.

Ati “Ikirego cyatanzwe n’inzego zitandukanye, hari n’indi miryango yatanze icyo kirego birumvikana ko ntabwo ari ikintu kidushimishije ariko ntabwo bihagarariye aho ngaho nanone. Na bwo biracyatekerezwaho.”

“Hari ukuri kw’amateka n’ukuri kw’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bari bahari, ibyo ni ku ruhande rumwe kuko ibyo bavuga byo ntabwo bivuguruza ukuri nta nubwo bivuguruza n’amateka ariko noneho ku rundi ruhande ibyo umucamanza ashobora guheraho afata icyemezo, aho ni ho hashobora kuba ikibazo.”

Dr Gakwenzire yavuze ko icyemezo urukiko rwafashe kidatanga ubutabera ku biciwe mu Bisesero nyamara ari bwo bari biteze.

Ati “Ubutabera ntabwo bubonetse kuko ni bwo [abarokotse Jenoside] bifuzaga, ntabwo bubonetse ku rwego rw’ikirego cyahawe inzego z’ubutabera mu Bufaransa kuko n’ubu Abanyamategeko n’abandi bazi iby’ubutabera muri rusange barimo gukomeza kubiganiraho ngo barebe ikindi cyakorwa kuko ubutabera ntabwo bugarukira kuri icyo gihugu gusa, biranashoboka ko bimaze kuganirwaho byanashyikirizwa n’urukiko rw’ibihugu by’i Burayi. Na byo birashoboka.”

Kuwa 27 Kamena 1994 nibwo Abatutsi bari bahungiye mu Bisesero babonye Abafaransa bahatungutse, babasaba kubarinda ariko ntibabatega amatwi, barababwira ngo bakomeze bihishe bazagaruka nyuma y’iminsi itatu baje kubatabara, barabahendahenda ngo bahagume baranga.

Bagitirimuka, haje ibitero byica Abatutsi barenga 4000 muri 6000 birenga bari bahasigaye, nyamara Ingabo z’Abafaransa zari zageze mu Rwanda zitwaje indege z’intambara zirenga 30, abasirikare 2400 n’ibindi bikoresho bihambaye ku buryo iyo baba bazanywe n’ubutabazi bitari bubananire.

Abafaransa ngo basubiye mu Bisesero kuwa 30 Kamena 1994 uwicwa yamaze kwicwa, bafata abakomeretse cyane babatwara mu ndege ntoya i Goma ahitwa i Gituku.

Inkuru bifitanye isano:

Paris: Urukiko rwafunze dosiye y’abasirikare b’Abafaransa bashinjwa gutererana Abatutsi

Perezida wa IBUKA, Dr Gakwenzire Philbert yemeje icyemezo cy'u Bufaransa ku basirikare babwo mu Bisesero kidakuraho ukuri kw'amateka
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza