IGIHE

Nta mwarimu utarize uburezi tugifite – Dr Mbarushimana

0 30-09-2026 - saa 23:48, Léonidas Muhire

Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Uburezi bw’Ibanze (REB) bwatangaje ko mu Rwanda ubu nta mwarimu usigaye mu mwuga wo kwigisha atarize uburezi kuko icyiciro cya nyuma cyari gisigaye ubu cyamaze guhabwa impamyabushobozi.

Ibi byagarutsweho kuri uyu wa 30 Nzeri 2026 ubwo abarimu 137 bigishaga mu mashuri yisumbuye batarize uburezi bahabwaga impamyabumenyi z’icyiciro cya mbere cya kaminuza (A1) mu burezi.

Izi mpamyabumenyi baziherewe i Kigali nyuma yo kurangiza amasomo y’umwaka umwe binyuze mu bufatanye bwa Kaminuza y’u Rwanda, Koleji y’Uburezi na REB.

Aba barimu ni abinjiye mu mwuga nyuma ya Covid-19 ubwo Igihugu cyari gikeneye abarimu benshi bo kwigisha mu mashuri mashya yari amaze kubakwa, bituma biba ngombwa ko hitabazwa n’abatarize uburezi ariko bafite icyiciro cya mbere cya kaminuza mu yandi masomo.

Izo mpamyabumenyi bahawe ziri ku rwego rw’izisanzwe abantu bahabwa mu masomo ya A1 yo mu zindi kaminuza.

Umuyobozi Mukuru wa REB, Dr. Mbarushimana Nelson, yavuze ko mu kubaka ireme ry’uburezi imwe mu nkingi zabyo ari ukongera ubumenyi, by’umwihariko kwita ku bunyamwuga.

By’umwihariko yagaragaje ko ikinyejana cya 21 gikeneye abarimu bajyanye n’igihe kandi ko inkingi ya mwamba muri byo ari ukubongerera ubushobozi.

Ati “Abarimu bize uburezi bamenya neza uko bakurikirana abana bigisha bose, ntawe usigaye inyuma. Ubu turi no mu gihe cy’ikoranabuhanga cyo gukoresha amajwi ariko bikajyana n’amashusho. Hari igice cy’ubwonko gifasha umwana gufata mu mutwe iyo yize abona amashusho n’ibindi.”

Uyu muyobozi yagaragaje ko abarimu bize uburezi baba bitezweho kongera ikibatsi mu kuzamura ireme ry’uburezi, ku buryo andi mahugurwa ajyanye n’umwuga aba agomba kuza ariko asanga barize kwigisha nibura.

By’umwihariko yagaragaje ko ubu ari intambwe ikomeye imaze guterwa mu Rwanda ku buryo abarimu bose mu gihugu ari abize uburezi abanda bamaze kubuhugurwaho.

Ati “Nta barimu batize uburezi tugifite. Nk’abigishaga mu mashuri abanza batabyize bose ubu twarabahuguye na bo tuzabaha impamyabushobozi z’uburezi mu gihe cya vuba. Ubu dusigaye twakira abize uburezi gusa ni wo murongo uhari kandi abari basigaye ni aba bahawe impamyabumenyi twizeye ko bazafasha mu kuzamura ireme ry’uburezi.”

Umuyobozi wa Koleji y’Uburezi muri Kaminuza y’u Rwanda, Prof. Nsanganwimana Florien, yavuze ko kuba mu 2019 Koleji ayoboye yagize uruhare rukomeye mu kwigisha abarimu bari basanzwe mu mwuga kwiga uburezi.

By’umwihariko, iyi Koleji muri iyo myaka yahuguye abarenga 3.200 bigisha Imibare na Siyansi mu mashuri yisumbuye ndetse n’abarenga 25.000 bigisha mu mashuri abanza amasomo atandukanye n’ibindi byiciro.

Kwigisha abarimu uburezi ariko ntibihagarika urugendo rwo kubaka ubunyamwuga buzamura ireme ry’uburezi, kuko UR na REB bahuriza ku kuba hari ahandi mahugurwa n’amasomo y’igihe gito abarimu bazakomeza gusabwa, harimo nk’ajyanye n’ikoranabuhanga ry’Ubwenge Buhangano, indimi n’ayandi.

Imibare ya Minisiteri y’Uburezi yo mwaka w’uburezi 2024/2025 igaragaza ko mu Rwanda hari abarimu bose hamwe 122.828 bigisha mu mashuri y’inshuke, abanza n’ayisumbuye, ndetse ko biyongereyeho 9.280 ugereranyije n’umwaka w’amashuri wa 2023/24.

Dr Mbarushimana yavuze ko abarimu bose ubu bize uburezi
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza