IGIHE

Nta bwiriza na rimwe ryatanzwe ryo gukopeza abanyeshuri- Meya wa Kirehe

0 10-09-2026 - saa 19:28, Hakizimana Jean Paul

Ubuyobozi bw’Akarere ka Kirehe bwavuze ko nta bwiriza na rimwe ryigeze ritangwa n’ubuyobozi bw’Akarere ryo gukopeza abanyeshuri mu bizamini bya Leta, buvuga ko iperereza rigikomeje ngo ababigizemo uruhare bose babihanirwe.

Mu cyumweru gishize Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB rwerekanye bamwe mu bayobozi n’abarimu 81 bakekwaho kugira uruhare mu gukopeza abanyeshuri ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza. Muri abo bantu harimo Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe Uungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mukanyandwi Janviere ndetse n’abandi 21.

Bivugwa ko uyu muyobozi yabwiraga abari kuri site z’ibizamini ko ibwiriza ryatanzwe ari uko bafasha abanyeshuri, kanndi ko byaturutse hejuru mu buyobozi. Mu bana 7.188 baherutse gusubiramo ibi bizamini mu gihugu hose, Akarere ka Kirehe gafitemo abarenga 4.200, kakaba aka mbere gafitemo umubare mwinshi.

Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe, Rangira Bruno, yabwiye IGIHE ko iperereza rikiri gukorwa kandi ko hari n’abandi barimo bakurikiranwa kuri iki cyaha cyo gukopeza abanyeshuri. Yahakanye ko haba hari amabwiriza yigeze atangwa n’ubuyobozi ajyanye no gukopeza abanyeshuri.

Ati “Icyo navuga nk’ubuyobozi bw’Akarere nta hantu na hamwe nk’ubuyobozi higeze hapangwa gahunda yo gukopera, nta bwiriza na rimwe ryigeze ritangwa n’ubuyobozi nyoboye, ahubwo turakirwanya dufatanyije n’inzego zose dufatanya.’’

Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Kirehe Prof Kabera Callixte, yavuze ko inzego zibishinzwe ziri gukurikirana kugira ngo zitahure aho ikibazo cyaba gishingiye, agaragaza ko uko abantu babyumvise ari nako na bo babyumvise.

Yavuze ko bagerageje no kubaza ibijyanye n’ubuyobozi bw’Akarere ariko “ntiturabona aho ibi bintu byaturutse. Mureke tubiharire inzego zibishinzwe zikomeze zibikurikirane ni zo zizatubwira aho byaturutse. Ni bibi kandi ntibikwiye, abaturage turababwira ko Akarere ka Kirehe gakomeje gushyira imbaraga mu bijyanye n’uburezi. Nubwo iki cyasha cyaje, kuva mu 2020 habaye izamuka ry’ireme ry’uburezi.’’

Prof Kabera Callixte yavuze ko mu 2021 baje ku mwanya wa Gatanu mu gihugu hose, mu 2022 baba aba gatatu, 2025 baba aba mbere.

Ati “ Ubu icyasha kije ntabwo twaba tuzi aho gishingiye ariko inzego z’ibishinzwe ziri kubikurikirana. Twavuga ko nta bwiriza ryigeze ritangwa n’Akarere turabinyomoje.’’

Inama Njyanama y’Akarere ka Kirehe iri kugana ku musozo yishimira ko muri iyi myaka itanu yari imaze harimo kuba abaturage bari bafite umuriro w’amashanyarazi baravuye ku bihumbi 48 mu 2021 bagera ku bihumbi 72 mu 2026. Amazi bishimira ko hubatswe imiyoboro myinshi ku buryo abaturage basigaye bavoma hafi.

Ku bijyanye n’imihanda bishimira ko mu Mujyi wa Nyakarambi bubatse ireshya na kilometero 7,4 mu buhinzi bishimira ko hegitari zuhirwa zavuye ku 2000 zikuba hafi gatatu, aborojwe inka bavuye ku bihumbi 16 mu 2021 bagera ku bihumbi 21. Mu buvuzi bishimira ko hubatswe amavuriro y’ibanze mu tugari hafi ya twose, bishimira ko kandi hubatswe inzu zirenga 250 z’abatishoboye n’ibindi byinshi.

Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe, Rangira Bruno, yavuze ko nta bwiriza na rimwe ryo gukopeza abanyeshuri ryigeze ritangwa
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza